Print

Umugizi wa nabi yateye ikigo cya kaminuza yica abantu 3

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2022 Yasuwe: 1217

Abantu batatu muri Philippines baguye mu gitero cy’umuntu witwaje intwaro, yaminjagiye amasasu mu bari baje gutanga impamyabumenyi mu birori byo kwishimira kurangiza amasomo muri kaminuza yitwa Ateneo de Manila, iri mu mujyi wa Quezon, wahoze ari umurwa mukuru wa Philippines.

Mu baguye muri icyo gitero, harimo uwahoze ari Meya wa Quezon. Ukekwa ko yagabye icyo gitero yafatanywe imbunda 2 zo mu bwoko bwa masotera [pistore]. Yafashwe ubwo yageragezaga gusohoka akoresheje imodoka yamuzanye.

Umukuru w’urukiko rukuru rwa Philippines, Alexander Gesmundo, byari byitezwe ko aza kuba mu bavuga ijambo muri ibyo birori byo guha impamyabumenyi abize amategeko, yasubijwe inyuma hutihuti akiri mu nzira aza agana kuri iyi kaminuza yatewe.

Perezida mushya wa Philippine yemeje ko uwakoze icyo gitero n’abakigizemo uruhare bose bazahanwa by’intangarugero. Gutunga intwaro mu mujyi wa Quezon cyagabwemo igitero biheruka kugirwa umuziro.

IJWI RY’AMERIKA