Print

Migi uvugwa mu ikipe yo mu Rwanda yatandukanye na KMC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2022 Yasuwe: 1311

Ikipe ya KMC (Kinondoni Municipal Council FC) yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzania , yatangaje ko yamaze gutandukana n’umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ ukomoka mu Rwanda wari uyimazemo imyaka 3.

Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC, ari mu biganiro na Kiyovu SC .

Iyi kipe ya KMC ibarizwa mu karere ka Kinondoni mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam.

Nyuma yo kuzamukira muri La Jeunesse nyuma akerekeza muri Kiyovu Sports,Mugiraneza yerekeje mu ikipe APR FC ayimaramo imyaka umunani ndetse anayigiriramo ibihe byiza.

Nyuma yafashe umwanzuro wo kwerekeza mu ikipe ya AZAM FC yo mu gihugu cya Tanzaniya muri 2015, ayivamo nyuma y’imyaka 2.

Nyuma y’iyi myaka 2 abanza mu kibuga,Mugiraneza yaje kwerekeza mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ayimaramo umwaka umwe, ayivamo agaruka muri APR FC yari amazemo umwaka ari kapiteni wayo.

Iyi kipe yaje kumwirukana yerekeza muri KMC yari amazemo imyaka 3.