Print

Urubyiruko rushyigikiye Perezida Tshisekedi rwarahiriye kwirukana MONUSCO

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 July 2022 Yasuwe: 1218

Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Goma rubarizwa mu ishyaka rya Union Pour la Democratie et le Progres Social, UDPS riri ku butegetsi rwatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanga 2022 hari imyigaragambyo idasanzwe igamije guhambiriza Ingabo za MONUSCO zikava ku butaka bw’icyo gihugu.

Aba banyecongo bakiri bato basabye abaturage guhaguruka n’iyonka bakavuga “Oya ku ngabo za MONUSCO” bemeza ko ntacyo zibamariye mu myaka zimaze ku butaka bwabo.

UDPS/Tshisekedi Federasiyo ya Goma bavuga ko “dusaba ko MONUSCO iva ku butaka bwa Congo nta shiti kuko yerekanye ko idashoboye kuduha umutekano”.

Bavuga ko batewe intimba n’amagambo y’urucantege ku ngabo za Leta yavuzwe n’umuvugizi wa MONUSCO agaragaza ko “FARDC inaniwe kandi idafite imbaraga zo guhagarika M23.”

Uru rubyiruko rwasabye ko kuwa mbere tariki 25 Nyakanga ibikorwa by’ubucuruzi, amashuri n’ibindi byose bigomba gufunga kugira ngo “binjire imihanda bamagana ku mugaragaro Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga 20 ntacyo zicyemura ku mutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.”

Imyigaragambyo nk’iyi yo kwamagana MONUSCO yadutse mu Mujyi wa Goma nyuma y’imbwirwaruhame ya Perezida wa Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Modeste Bahati Lukwebo, yavuze ko “Ingabo za MONUSCO zigomba guhambira utwazo zikava ku butaka bw’icyo gihugu.”

Ubwo butumwa Perezida wa Sena Modeste Bahati Lukwebo, yabutanze ubwo yasuraga u Burasirazuba bw’icyo gihugu ku wa 15 Nyakanga 2022.