Elon Musk, umukire wa mbere ku isi, yahakanye ko yagiranye imibonano mpuzabitsina na Nicole Shanahan, umugore wa Sergey Brin wafatanyije n’undi mugabo gushinga Google.
Musk yabivuzeho nyuma y’uko ikinyamakuru Wall Street Journal kivuze ko ubucuti bwe na Brin bwahagaritswe n’uko kumuca inyuma.
Asubiza ibyatangajwe kuri Twitter, Musk yise ayo makuru “total bs” ugenekereje bisobanuye ‘umwanda gusa’.
Musk yakomeje avuga ko akiri inshuti na Brin kandi ko “twari kumwe mu birori nijoro!”
Isubiramo abazi neza iyo nkuru, Wall Street Journal ivuga ko mu mpera z’umwaka ushize Musk yagiranye umubano wihariye w’igihe gito na Nicole Shanahan.
Ibyo ngo byateye Brin gusaba gatanya mu ntangiriro z’uyu mwaka, no kurangira k’ubucuti bw’aba baherwe bakijijwe n’ikoranabuhanga, nk’uko iki kinyamakuru kibivuga.
Ariko Musk yanditse kuri Twitter ati: “Nabonye Nicole kabiri mu myaka itatu, inshuro zombi twari hamwe n’abantu benshi. Nta kintu cy’urukundo.”
Mu Ukuboza (12) igihe gikekwa cy’uwo mubano, Brin n’umugore we bari batandukanye ariko kandi bakibana, nk’uko Wall Street Journal ivuga ko ibikesha umuntu wa hafi ya Nicole.
Mu bundi butumwa kuri Twitter, Musk yavuze ko "WSJ [Wall Street Journal] yanditse umwanda mwinshi kuri njye na Tesla ntagishobora kubara."
Musk, nyiri uruganda rw’imodoka zigezweho rwa Tesla hamwe n’urw’ibyogajuru SpaceX, ubu ari mu rubanza kubera kwivana mu mugambi wo kugura Twitter kuri miliyari $44.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, uru rubuga rwaramureze nyuma y’uko atangaje ko avuye mu byo kurugura ngo rube urwe.
Musk niwe muntu ukize kurusha abandi ku isi, umutungo we ubarirwa kuri miliyari $240, nk’uko Bloomberg Billionaires Index ibivuga.
Iyo Index kandi ivuga ko Brin Sergey afite umutungo wa miliyari $95, akaba uwa munani ku rutonde rw’abakize cyane ku isi.
BBC