Print

Rayon Sports yakiriye mu myitozo kizigenza iheruka kugura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 July 2022 Yasuwe: 2042

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022,ikipe ya Rayon Sports yakiriye mu myitozo umukinnyi Rafael Osalue yakuye muri Bugesera FC.

Ni nyuma y’uko bagenzi be bari bayitangiye ku wa 22 Nyakanga 2022.

Osalue yabaye umunyamahanga wa mbere watangiye imyitozo muri Rayon Sports. Undi mukinnyi w’umunyarwanda watangiye nyuma y’abandi ni Iraguha Hadji utaha izamu anyuze ku ruhande wavuye muri Rutsiro FC. We yatangiye kuri uyu wa Gatandatu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere , Samuel Ndizeye azitozanya n’abandi.

Bidahindutse Blaise Nishimwe na Nkurunziza Felicien, na myugariro mushya Rayon Sports yakuye muri Espoir FC wo ku ruhande rw’i buryo batangirana imyitozo n’abandi kuri uyu wa mbere.

Ku wa kabiri, biteganyijwe ko Musa Esenu na Onana Willy Esombe nabo bazasanga abandi mu Nzove aho iyi kipe iri gukorera imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022/2023.

Kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanga 2022, Rayon Sports irakora imyitozo guhera saa cyenda z’umugoroba.



Osalue yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports

IVOMO:RWANDA MAGAZINE