Taifa n’umugore we bibarutse ubuheta mu ijoro ryakeye ryo kuri iki cyumweru taliki 24 Nyakanga 2022.
Uyu mwana w’umukobwa yavukiye mu bitaro bya Miami Valley Hospital,aje akurikira imfura ya bo y’umuhungu, Ausborne ubu ufite umwaka n’amezi 6.
Tariki ya 30 Mata 2022 nibwo Taifa n’umuryango we bagiye gutura Muri America muri Leta ya Ohio mu Mujyi wa City Dayton.
Aba bombi berekeje muri Amerika nyuma y’uko muri Nyakanga 2019 bakoze ubukwe bamaze imyaka 6 bakundana.
Taifa yakunzwe cyane mu makuru y’imikino aho yakoreye ibitanzazamakuru bitandukanye birimo Radio10, Contact Fm,BTN Tv, City Radio, na Fine Fm ari naho yabarizwaga bere y’uko agenda.