Print

Dore ibintu 2 bishobora kukwereka ko umukunzi wawe akunda ibyo ufite kukurusha

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 25 July 2022 Yasuwe: 969

Dore ibintu bibiri by’ingenzi umuntu utagukunda ahubwo ukunze ibyo ufite atabasha guhishira uko byagenda kose bikagufasha kumutahura.

1.Ntago yishimira impano zoroheje

Ubusanzwe umuntu ukunda si ngombwa ko aguha impano zihambaye kugirango wishime. Gusa ku bantu bakunda ubutunzi kurusha ba nyirabwo bo siko babibona kuko baba bashaka za mpano zifite agaciro ( zihenze). Niba ushaka kureba icyo umukunzi wawe agukundira, ukaba wari usanzwe waramumenyereje impano zihenze, muhindurire umuhe impano isanzwe nko ku munsi we w’amavuko urebe uko abyitwaramo.

2.Uzajya ubona akwitaho cyane mu gihe afite ibibazo bikeneye amafaranga

Kuba umuntu yakwaka ubufasha umukunzi we nta kibazo kirimo mu gihe afite ibibazo, ariko iyo bigeze mu rukundo tuba tugomba kwitonda kuko akenshi uzasanga iyo uwo mukundana akurikiye amafaranga n’ubundi butunzi iyo ahuye n’ibibazo bimusaba amafaranga biba ngombwa ko akwitabaza azahita ahindura uko yakwitwaragaho akwiteho cyane aguhamagare, numara kuyamuha ubone kwa guhamagara kurarangiye, akazongera kukwitaho undi munsi yagize ibibazo.