Print

RDC: Leta yasezeranyije guhana abigaragambya bangije bakanasahura ibiro bya MONUSCO

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 July 2022 Yasuwe: 1012

Abantu benshi babonetse mu myigaragambyo mu mujyi wa Goma bamagana ingabo za ONU ziri muri DR Congo abandi banaboneka bangiza kandi basahura ibiro byayo.

Iyi myigaragambyo yavuzweho mu mpera z’icyumweru bituma ku cyumweru umukuru w’umujyi wa Goma asohora itangazo ribuza kwigaragambya none kuwa mbere, batabyemerewe.

Abigaragambya barasaba ingabo za MONUSCO kuva mu gihugu cyabo bazishinja kunanirwa kubungabunga amahoro, ibiri mu nshingano zihafite.

Eliezer Makambo, umwe mu batuye umujyi wa Goma, yabwiye BBC ko amasoko na za ‘boutiques’ muri uyu mujyi byafunze birinda ko abigaragambya baza gusahura.

Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya DR Congo, yatangaje ko leta irimo gukurikirana bya hafi ibiri kubera i Goma, ko “yamagana ikomeje ibitero byose ku bakozi n’inyubako za ONU”.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter yavuze ko ababikoze “bazakurikiranwa bahanwe bikomeye.”

Amashusho menshi ku mbuga nkoranyambaga arerekana imihanda imwe yafunzwe n’abigaragambya bakoresheje amabuye ava ku birunga azwi nk’amakoro.

Andi arerekana abantu barimo gusahura ibikoresho bimwe mu biro bya MONUSCO i Goma mu gace ka Katindo.

Mu butumwa bwanditse, Makambo yabwiye BBC ko abashinzwe umutekano barashe amasasu kugira ngo batatanye abigaragambya n’abarimo gusahura.

Ntiharamenyakane neza abateguye iyi myigaragambyo, hakekwa urubyiruko rw’ishyaka UDPS riri ku butegetsi ishami ry’i Goma.

Abigaragambya kandi uyu munsi babikoreye no ku biro bya MONUSCO biri ahitwa Nyamilima muri teritwari ya Rutshuru, nk’uko bamwe babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

MONUSCO ni wo mutwe w’ingabo wa UN munini kugeza ubu ku isi, umaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa DR Congo.

Ufite mu nshingano kubungabunga amahoro, gufasha ingabo za leta kurwanya imitwe yitwaje intwaro, no kurinda abaturage bari mu kaga ko kwibasirwa n’inyeshyamba.

Mu ntara za Ituri na Kivu zombi mu burasirazuba bwa DR Congo habarurwa imitwe y’inyeshyamba irenga 100 yigabiza ibya rubanda, ikica, igasahura, cyangwa igasoresha abaturage.

Umutwe uri kugarukwaho cyane muri iki gihe ni M23 uvuga ko uharanira ko abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bagira uburenganzira muri icyo gihugu.

M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda na DR Congo n’ibindi bice bya teritwari twa Rutshuru ihana imbibi n’iya Nyiragongo irimo umujyi wa Goma.

BBC