Print

Musenyeri yibwe n’abajura bamutunze imbunda ari imbere y’iteraniro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 July 2022 Yasuwe: 1712

Ku cyumweru, tariki ya 24 Nyakanga, umwepiskopi wa Brooklyn muri Amerika, witwa Lamour Whitehead yibwe n’abajura bamuteye ari kwigisha abari bitabiriye misa bamutunze imbunda barangije bamutegeka kubaha imikufi y’agaciro yari afite.

Aya materaniro yatambukagaimbonankubone ubwo mu buryo butunguranye Musenyeri yazamuye amaboko hanyuma aryama hasi ubwo aba bajura bari binjiye.

Yavuze ko yari amaze iminota itanu cyangwa icumi ari kubwiriza ku cyumweru mu gitondo kuri Ramsen Avenue i Canarsie, Brooklyn, abona umuryango uri inyuma y’icyumba ufunguye maze abagabo bane binjirana imbunda.

Whitehead,musenyeri wa Leaders of Tomorrow International Ministries,, yagize ati: "Navuze nti:" Sawa, sawa, sawa ", ntacyo nakora kuko nzi ko mwaje arinjye mushaka....inshaka ko abayoboke ba paruwasi yanjye mubababaza, mfite umugore n’abana.

Manutse umwe muri bo yagiye ku mugore wanjye afata imikufi ye yose kandi afatira imbunda ku mwana wanjye w’amezi 8. Nakuyeho impeta ya musenyeri, impeta yanjye y’ubukwe nkuramo urunigi rwa musenyeri, hanyuma nari mfite indi mikufi munsi y’ikanzu yanjye batangira kumfata mu ijosi ngo barebe niba hari ikindi gisigaye. Ibyo rero bivuze ko bari babizi. Barebye kandi bari bazi ko mfite indi mitako.

Whitehead yongeyeho ati: "Bafatiye imbunda ku badiyakoni banjye bari ku muryango."

Yavuze kandi ko ibyo abantu batabonye ari uko abantu 100 bari mu cyumba baje mu materaniro. Abagabo, abagore n’abana baryamye hasi bucece.

Yongeyeho ati "Itorero ryanjye ryahahamutse. Abagore n’abana bararira. Abana bararira."

Whitehead yavuze ko abapolisi bamenye pulake y’imodoka aba bagizi ba nabi baziyemo ndetse ko abantu bavuze ko bahise bahindura imyenda bageze hanze.

Whitehead yagize ati: "Aba bagabo, bagomba kwisubiraho.Nababariye kandi ndabasengera, kandi nizeye ko Imana izabakiza iyo mitekerereze”

Whitehead yizera ko umuryango we wibasiwe kubera ko yagize uruhare mu gushyira ahagaragara ukekwaho icyaha cyo kurasa muri gari ya moshi yahitanye Daniel Enriquez w’imyaka 48 muri Gicurasi.

Icyo gihe ngo itangazamakuru ryamwise Musenyeri bling bling kubera imikufi myinshi yambaraga.


Comments

25 July 2022

Nk’ubu kuki muba mutavuze igihugu byabereyemo koko? Ubu uwabisoma yakumva byarabereye he?