Print

Ari mu gahinda kubera kwanga gukinira Crystal Palace agahitamo gukina filimi z’urukozasoni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 July 2022 Yasuwe: 2569

Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’abana ya Crystal Palace,Damian Oliver yatangaje ko yicuza kuba yarabaye umukinnyi wa filimi z’urukozasoni.

Yagaragaje ko kuba umukinnyi wa filimi z’ubusambanyi ari akazi kabi kamubabaje mu kiganiro yatanze kuri imwe muri televiziyo.

Uyu musore wanyuze mu ishuri rya ruhago rya Crystal Palace,Damian Oliver,yamaze imyaka 6 muri gereza bituma afata umwanzuro wo gukina filimi z’urukozasoni nyuma yo gufungurwa aho ngo ku nshuro ya mbere yamaze amasaha 6 afatwa amashusho y’urukozasoni akaza guhembwa amapawundi £150.

Aganira na Anything Goes with James English podcast, Oliver yemeje ko inshuro ya mbere ajya muri uwo mwuga mu myaka 4 ishize ari cyo kintu giteye ubwoba yakoze mu buzima bwe.

Mu gushakisha amafaranga y’inyongera nyuma yo gushushanya no gutaka ahantu, yahisemo kwerekeza mu gukina porunogarafiya.

Uyu musore yavuze ko yizera ko iyo akomeza gukurikirana ruhago byari kurushaho gutanga umusaruro, nubwo gusambana byamufashije guhura n’umukunzi we witwa Sophie Anderson bakinanaga filimi z’urukozasoni.

Oliver yongeyeho ati: "Igihe nari kuri Crystal Palace, iyo nza kuguma hamwe nabo, nashoboraga kubona amafaranga menshi yo gukina umupira w’amaguru. Nakundaga guhangana, wenda ahari byashoboraga kungeza ahandi.

Nari nzi neza ibyo bintu byombi, ariko numva ko kuba umukinnyi wa filimi z’urukozasoni byaba byiza. Ariko ntabwo ari byiza nk’uko abantu babitekereza."