Print

Ukraine igiye kongera kohereza ibinyampeke mu mahanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2022 Yasuwe: 463

Ukraine yavuze ko amato ya mbere atwaye ibinyampeke ashobora kuva ku byambu byayo byo ku nyanja ya Black Sea "mu minsi" iri imbere, bijyanye n’amasezerano yanditse amateka yagizwemo uruhare n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN), yashyizweho umukono ku wa gatanu.

Minisitiri w’ibikorwa-remezo wa Ukraine Oleksandr Kubrakov yagize ati: "Niba impande [zombi] zitumye habaho umutekano, amasezerano azashyirwa mu bikorwa. Nizitabikora, ntazashyirwa mu bikorwa".

Ku wa gatandatu, Uburusiya bwarashe ibisasu bya misile ku cyambu cya mbere kinini cya Ukraine cya Odesa, bituma habaho kugira impungenge ko aya masezerano ashobora kudakurikizwa.

Igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine cyo guhera ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri cyahagaritse ibinyampeke hafi ya byose Ukraine yohereza mu mahanga.

Ibinyampeke bipima toni miliyoni 20 byaheze mu byambu byo muri Ukraine, bidashobora kuhava kubera ko igisirikare kirwanira mu mazi cy’Uburusiya kigenzura igice kinini cy’inyanja ya Black Sea (Mer Noire).

Imirwano ikaze yanangije umusaruro, inafunga ibyambu ndetse isiga bitezwemo ibisasu bya mine.

Ibi byatumye habaho ubucye bw’ibiribwa n’izamuka ry’ibiciro muri Afurika, uyu mugabane akenshi ukaba ucungira kuri Ukraine - no ku Burusiya - ku ngano zivayo.

Mu yandi makuru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yavuze ko igihugu cye kizafasha Abanya-Ukraine "kwikiza ubutegetsi rwose bubangamiye abaturage" - nubwo mbere hari habayeho gusezeranya ko Uburusiya budashaka guhirika ubutegetsi bwa Ukraine.

Na kompanyi ikomeye y’ibitoro y’Uburusiya, Gazprom, yavuze ko guhera ku wa gatatu izagabanya ’gas’ (gaz) yohereza mu Budage inyuze mu muyoboro wa Nord Stream 1, ikagera kuri 20% by’ubushobozi bw’ishobora kunyura muri uyu muyoboro, ivuga ko ibyo bitewe nuko hari imirimo yo gusana icyuma (turbine) cyo muri uwo muyoboro.

Avugira mu murwa mukuru Kyiv, Minisitiri Kubrakov yavuze ko amato y’ubucuruzi azategurwa mu buryo "mu minsi" iri imbere agenda akurikiranye aherekejwe n’amato ya Ukraine y’intambara.

Ukraine n’Uburusiya, buri gihugu ukwacyo, byashyize umukono ku masezerano ku kohereza mu mahanga ibinyampeke yabereye i Istanbul, yagizwemo uruhare na Turukiya na ONU.

Aya masezerano - yafashe amezi abiri kugira ngo agerweho - yitezwe kumara iminsi 120.

Bijyanye n’aya masezerano, hazashyirwaho ikigo cy’ubuhuza n’ubugenzuzi kizashyirwa i Istanbul, gikorwamo n’abakozi ba ONU, abategetsi bo muri Turukiya, Uburusiya na Ukraine. Ashobora kongerwa mu gihe impande zombi zaba zibyemeye.

Kubrakov yavuze ko Ukraine yizeye ko icyo kigo kizashyirwaho muri iki cyumweru.

Uburusiya nta cyo buravuga ku mugaragaro kuri aya makuru mashya.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashinje Uburusiya "ubunyamaswa" nyuma y’igitero cyabwo ku cyambu cya Odesa, avuga ko icyo gitero cyagaragaje ko Uburusiya budashobora kwizerwa ko buzakurikiza amasezerano.

Inyandiko y’aya masezerano ivuga ko impande zombi ziyemeje kutagaba igitero ku mato y’ubucuruzi n’andi mato y’abasivile, ndetse n’ibyambu bikoreshwa mu gutwara ibinyampeke.

Uburusiya buvuga ko misile zabwo zashenye ubwato bwa gisirikare bwa Ukraine ndetse na misile zimwe zo mu bwoko bwa Harpoon zirasa amato zatanzwe n’Amerika. Ukraine yemeye ko hari ubwato bwayo bwarashwe, ntiyagira andi makuru itanga.

BBC