Print

Kapiteni wa REG BBC yambitse impeta umukunzi we nawe wakinnye Basketball [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2022 Yasuwe: 777

Kapiteni w’Ikipe ya REG BBC, Kaje Elie, yambitse impeta y’urukundo Ishimwe Fiona, amusaba kuzamubera umufasha undi nawe arabimwemerera.

Amakuru avuga ko Tariki 23 Nyakanga 2022 aribwo Kaje Elie usanzwe ukinira ikipe y’igihugu nkuru ya Basketball, yasabye umukunzi we, Ishimwe Fiona (wabaye kapiteni wa The Hoops Rwanda ndetse akinira n’ikipe y’igihugu) kumubera umufasha

Ishimwe Fiona wahoze ari umukinnyi wa basketball, ndetse aba na Kapiteni wa The Hoops BBC, yaje gusezera imburagihe kubera imvune.

Kuri ubu ashinzwe Itumanaho mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba).

Kaje wageze muri REG BBC avuye muri Patriots BBC ateye ikirenge mu cya mugenzi we Shyaka Olivier bakinana, nawe uherutse gutera ivi mu ntangiriro z’uyu mwaka.