Print

Hamenyekanye ikintu cy’ingenzi cyatumye Cristiano Ronaldo agaruka muri United igitaraganya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2022 Yasuwe: 1549

Ku wa kabiri, Cristiano Ronaldo agomba guhura n’umutoza wa Manchester United Erik Ten Hag kugira ngo baganire ku hazaza he muri iyi kipe.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal, ufite imyaka 37, arashaka ko iyi kipe imureka akagenda muri iyi mpeshyi nyuma yo kutitabira imikino yo kwitegura umwaka w’imikino yabereye muri Thailand na Australia kubera impamvu ze bwite.

Kugeza ubu ntarakora imyitozo muri iyi kipe ariko ubu yasubiye i Manchester avuye iwabo muri Portugal gusa ngo aje gusaba kwigendera.

Ten Hag yabanje kuvuga ko Ronaldo "atagurishwa" kandi ari "muri gahunda zacu."

Ronaldo yagarutse muri United umwaka w’imikino ushize nyuma yo gukinira Real Madrid na Juventus.

Ten Hag yavuze ko yavuganye na Ronaldo mbere y’urugendo,ati: "Twagiranye ikiganiro cyiza. Ibyo biri hagati yanjye na Cristiano. Icyo nemeza n’uko twaganiriye neza rwose."

Kuba Ronaldo ataragaragaye muri urwo ruzinduko byateje kwibaza kuri ejo hazaza he,byiyongeraho ko yabuze ubwo iyi kipe yagarukaga mu myitozo ibanziriza shampiyona i Carrington.

Ahubwo yitoreje ku cyicaro gikuru cy’ikipe y’igihugu ya Portugal.

Ronaldo niwe watsinze ibitego byinshi muri United umwaka ushize,aba uwa gatatu muri Premier League n’ubwo umwaka w’ikipe muri rusange wagenze nabi cyane.

United yarangije ku mwanya wa gatandatu muri Premier League ibura amahirwe yo kuzakina imikino ya Champions League.

Bivuze ko Ronaldo, usigaje umwaka umwe mu masezerano ye ushobora kwiyongeraho undi umwe abishatse,ashobora gukina imikino ya Europa League ku nshuro ye ya mbere.