Print

Mu mafoto reba Mark Bryan w’imyaka 62 wahisemo kwambara imyambaro y’abagore

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 26 July 2022 Yasuwe: 1104

Mark Bryan asanzwe ari umwenjeniyeri n’umunyamideri ari na yo mpamvu ahanini ituma ahitamo kwiyambarira nk’umugore we. Aganira n’ikinyamakuru ‘Remix Magazine’, yasobanuye byinshi ku byo abantu benshi bamutangariraho.


Mark yatangaje ko imyambarire ye ya kigore yayikomoye ku mukinankurukazi witwa Carrie Bradshaw. Uyu mugabo ngo yakuruwe cyane n’iyo myambarire ubwo yajyaga abona uwo mugore ku mafoto maze ahitamo kumwigana kugira ngo arusheho kwiyumva nk’umuntu wihariye kuko bitamenyerewe ku bagabo.

Yatangaje ko igihe yambariye bwa mbere inkweto zifite taro ndende, ari igihe yigaga muri kaminuza nko mu myaka myaka 40 ishize. Ati: “Umukunzi wanjye icyo gihe yambwiye ko ngomba kwambara inkweto ndende kuko yabaga muremure kundusha iyo yabaga yambaye inkweto ndende. Kugira ngo rero tujye tureshya yangiriye inama yo kwambara inkweto ze kandi twaranganaga urebye yari yo ntangiriro yanjye yo kwambara izo nkweto. Birashoboka ko nari mfite imyaka 20 cyangwa 21(…)".