Print

Haravugwa igihe Rayon Sports izakirira rutahizamu ukomeye w’Umukongomani n’akayabo izamuha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2022 Yasuwe: 1844

Nta gihindutse,amakuru aravuga ko kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Rayon Sports irakira Lompala Bokamba Umukongomani waciye muri Angola.

Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi uca ku mpande asatira,ntagihindutse arasinyira Rayon Sports umwaka umwe ku madolari ibihumbi 15,000$.

Kimpe Mongo Lumpala Bokamba ufite imyaka 28,amakuru aravuga ko yakinaga muri Abu Salem Sports Club ndetse yakiniye Kabuscorp na 1º de Agosto zo muri Angola.

Mu mikino 19 yakinnye muri CAF Champions League,yatsinze ibitego 3 ndetse anatanga imipira 2 yavuyemo ibitego.

Andi makuru avuga ko uyu ari mwishywa wa Trésor Mputu Mabi uzwi cyane muri RDC mu ikipe ya TP Mazembe.