Print

Akari ku mutima w’abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Commonwealth Games

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2022 Yasuwe: 291

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino ya Commonwealth izatangira kuwa kane mu mujyi wa Birmingham bafite ikizere cyo kwitwara neza nubwo bamwe muri bo batiteguye bikwiriye.

Abakinnyi b’u Rwanda b’amakipe yo gusiganwa ku magare, kwiruka, Beach Volley, no koga ubu bari mu Bwongereza ahagiye kubera iyo mikino.

Baganira na BBC dukesha iyi nkuru,benshi bemeje ko biteguye gutanga ibyo bafite byose gusa hari abavuga ko imyiteguro idahagije.

Ibipimo by’abakinnyi b’u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga muri iki gihe ntabwo bishimishije kuko bagenda bahagarariye igihugu ku butumire batakoreye ibihe bisabwa ngo bitabire.

Ikipe y’amagare irimo abagore batatu n’abagabo batanu ifite ikizere cyo kwitwara neza, iy’abagabo ubu ni iya kabiri ku rwego rwa Africa inyuma ya Eritrea.

Felix Sempoma utoza iyi kipe yizeye ko n’i Birmingham bazitwara neza kuko mu bagabo afite abakinnyi bigaragaje muri Tour du Rwanda iheruka.

Ati: “Muri Tour du Rwanda y’ubushize twaje imbere ugerereanyije n’imyaka yashize, uwaje imbere yabaye uwa cyenda, kandi turamufite hano muri iyi kipe, ndetse tukagira n’uwatsinze etape nawe turajyanye, bigaragara ko abo dufite bateye imbere.”

Yves Nimubona usiganwa ku maguru muri 5,000m na 10,000m ari kumwe n’abandi bagore babiri nabo basiganwa ku maguru, baserukiye u Rwanda muri Commonwealth Games.

Nimubona mu kwezi gushize kwa Kamena yabaye uwa gatandatu mu mikino nyafurika mu birwa bya Maurices, ibi ngo bitumye ajyana imbaraga n’ikizere.

Yabwiye BBC ati: “Uko umukinnyi akina imikino itandukanye agenda avanayo ubunanribonye bumufasha gukina neza andi marushanwa.”

Rukundo Patrick utoza ikipe y’igihugu yo koga yagiye muri iyi mikino, avuga ko ikibazo cy’ibikoresho n’abakinnyi batitoza bikwiriye mu makipe bakinamo aribyo bikomeye.

Ati: “Mu makipe yabo [abakinnyi] ntibititoza ku buryo buhagije kereka iyo bageze mu ikipe y’igihugu.

Ikindi turabura swimming pool yujuje ibisabwa, nk’ubu twitoreje mu yujuje uburebure ariko mu by’ukuri irabura utundi tuntu nk’aho basimbukira ntaho dufite, bivuze ngo tuzabikora tugeze kuri piscine y’irushanwa yujuje ubuziranenge.”

BBC