Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umukobwa yagukunze ariko akabura aho aguhera.
1.Agusaba ko musohokana
Mushobora kuba mwari inshuti zisanzwe, mukorana , mwigana se cyangwa hari ibindi bintu bibahuza , nyuma ukumva atangiye kujya agusaba ko mwasohoka mwenyine .
2. Akugira Inama z’Ubuzima
Nuganira n’umukobwa wakubengutse uzajya wumva arimo kukugira inama z’ubuzima, akwereka icyo wakora kikakugirira akamaro n’icyo utagomba gukora. Ibi kandi ntabwo azabikora yabifatiye umwanya munini ahubwo azabikubwira igihe mu
3.Agerageza kugusetsa no kugusekera
Umukobwa wagukunze ntiyifuza kukubona ubabaye n’umunsi n’umwe, bityo bigatuma yumva yakubwira amagambo agushimisha rimwe na rimwe akabikora kugira ngo akubone useka.
4. Ibimenyetso by’umubiri
Nubona umukubwa yinjiye ahantu uri akakwicira ijisho atavuze, akagukubita agashyi, akagukora mu mugongo ujye umenya ko hari ikintu kidasanzwe arimo kukwereka.