Print

DR Congo n’Urwanda bakeneye kuzahura umubano ngo bizere ahazaza heza

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 26 July 2022 Yasuwe: 862

Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ubukungu bwa Afurika yo hagati, ( CEEAC ) yabereye muri DRCongo, yagarutseho cyane n’itangazamakuru.

Bitandukanye n’ibisanzwe, iyi nama yibanze ku mutekano n’amahoro mu karere cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo ahokomeje kuvugwa ibibazo by’intambara.

Perezida Félix Tshisekedi unayoboye umuryango CEEAC kuri ubu, ntiyabuze kongera gukomoza ku mwuka mubi uri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, avuga ko ariko ariwo zingiro ry’ikibazo cy’umutekano muke muri congo.

Icyakora yashimangiye ko yifuza ko ibihugu byombi bizongera kuvuga rumwe no gusubiza ibintu ku murongo kuburyo ubuhahirane buzasubira nk’uko bwahoze biturutse ku muhate w’impande zombi.

Imbere y’abakuru b’ibihugu by’Afurika yo hagati bahuriye mu muryango CEEAC ,yababwiye ko itangazamakuru ryagaragaje uburasirazuba bwa Congo nk’agace kayogojwe n’imitwe yitwaje intwaro. Gusa ingo inzira ihari n’iyo kuyiharandura burundu.

Mu itangazo rikubiyemo imyanzuri y’iyi nama, Abakuru b’ibihugu banzuye ko congo n’Urwanda bubahiriza amabwiriza yose n’inama bahabwa n’ubutegetsi bwa Angola bufite inshingano zo kubahuza.

Ikindi n’uko ibihugu byose binyamuryango bikangukira kugira uruhare mu iyubahirizwa ryo kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo,kandi hakabaho kugira uruhare mu guhuza impande zihanganye

Muri iyi myanzuro harimo ko ibihugu binyamuryango bishyigikira nta nkomyi, umwanzuro utegeka inyeshyamba za M23 kuva mu bice zafashe zigasubir mu birindiro byazo nta yandi mananiza abayeho.

Président Félix-Antoine Tshisekedi yasoje ashimangira ko afite umuhate n’ubushake bwo gushimangira amahoro no kugarura umutekano muri Afurika yo hagati by’umwihariko, bityo ko buri wese akwiye kubiharanira.