Print

"Ibi bizamini mugiye gukora ni ibintu mwize,ntibibatere ubwoba"-Hon.Gaspard Twagirayezu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2022 Yasuwe: 777

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yifurije intsinzi abanyeshuri batangiye Ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri yisumbuye.

Ibi byabaye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2022,ubwo Hon. Twagirayezu yatangizaga ibizamini by’icyiciro cya 1 n’icya 2 cy’amashuri yisumbuye kuri GS Shyorongi mu Karere ka Rulindo. Yari kumwe na Maya wa Rulindo hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa NESA n’izindi nzego zitandukanye.

Yagize ati "Ntibibatere ubwoba.Iyo twaje hano tuba twaje kubashyigikira,kubifuriza amahirwe ariko ibi bizamini mugiye gukora ni ibintu mwize.Mumaze igihe mu byiga,imyaka 3 kandi ibi bizamini mugiye gukora abarimu banyu babitanzeho ibitekerezo.

Bivuze ko ibizamini biri hano ni isuzumabumenyi.Tugeye kureba nk’abarezi banyu twabahaye ibyo twari dufite,tugiye kureba nkamwe dufatanya,abanyeshuri,twarajyanye?..."

Ibizamini bya Leta birakorwa ku banyeshuri barangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, abarangiza amashuri nderabarezi ndetse n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Muri rusange abanyeshuri biyandikishije mu bizamini bya Leta muri uyu mwaka ni 429,151.

Amashuri abanza: 229,859
Icyiciro rusange :127,469
Icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye: 47,579
Imyuga n’ubumenyingiro: 21,338
Amashuri nderabarezi: 2,906