Print

Tanzania: Imodoka itwara abanyeshuri yarenze umuhanda ihitana abarenga 10

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2022 Yasuwe: 676

Abanyeshuri umunani n’abantu bakuru babiri bikekwa ko ari abarimu ndetse n’umushoferi wabo baguye mu mpanuka ya bisi mu gitondo cy’uyu wa Kabiri ahitwa Mikindani, Mtwara muri Tanzania.

N’ubwo Polisi itahise itangaza icyateye iyi mpanuka, bivugwa ko iyi modoka ari iy’ishuri ribanza rya King David i Mikindani.

Nkuko amashusho yashyizwe hanze n’umwe mu bayibonye,iyi modoka itwara abanyeshuri yataye umuhanda maze ibanza igice cy’imbere mu muferege w’Umuhanda.

Uretse abapfuye,abandi bana benshi bakomerekeye muri iyo mpanuka bagaragaye baryamye ku muhanda nyuma y’uko abatabazi babakuyemo.

Perezida Samia yohereje ubutumwa bw’akababaro ku miryango yabuze abayo kandi yifuriza abakomeretse gukira vuba.

Kuri Twitter yanditse ati: Mbabajwe n’urupfu rw’abanyeshuri 8 bo mu ishuri ribanza rya King David hamwe n’abantu bakuru 2 yabaye muri iki gitondo i Mtwara- Mikindani nyuma yuko bisi yabo y’ishuri iguye mu mwobo.

Ndahumuriza ababuze ababo, Komiseri w’akarere n’abavandimwe b’abapfuye. Allah agirire impuhwe abapfuye kandi akize abakomeretse."