Print

Nick Cannon aritegura kwakira umwana wa cyenda

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 26 July 2022 Yasuwe: 697

Nick Cannon uherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 41 yahishuye ko yitegura kwibaruka umwana wa cyenda nyumwa y’umwana wa munani aherutse kwibaruka muri Kamena tariki ya 28 2022.

Aba bana umunani yababyaranye n’abagore batanu batanduknaye harimo umuhanzi Maria Carey babyaranye abana babiri b’impanga.

Mu mwaka wa 2021 wonyine yabyaye abana batatu ku bagore babibiri batandukanye, umwe muri abo apfa nyuma y’ukwezi kumwe gusa azize kanseri y’ubwonko.

Umwana wa munani uheruka kuvuka yamubyaranye n’umunyamideli Bre Tiesi, mu gihe uwa cyenda amutwitiwe n’umunyamideli Abby De La Rosa bari basanzwe bafitanye abana babiri b’impanga babyaranye umwaka ushize.

Mu minsi ishize yagaragaye mu kiganiro na TMZ yemera ko nta gucana inyuma kujya kubaho hagati ye n’abakunzi be kubera ko bahana ubureganzira bwo kuryamana n’abandi bantu ku ruhande ku buryo bwumvikanweho, ibizwi nka ‘consensual non-monogamy’.

Nick Cannon kandi yemeza ko abana ababyara ku bushake kubera ko ari umugisha ndetse ngo aracyateganya kubyara abandi ntagihindutse.

Nick Cannon yamenyekanye muri filime zitandukanye by’umwihariko Love doesn’t cost a thing n’ikiganiro gica kuri televiziyo cyitwa Wild "N Out.

Uretse kandi kuba ari umukinnyi wa Filime asanzwe ari umuhanzi ndetse akaba n’umunyarwenya ukomeye.