Print

Selfie zizarikora!!!Umwongereza yashatse kwifotorera kuri kajugujugu igiye guhaguruka amababa yayo aramukata arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 July 2022 Yasuwe: 1743

Umusore w’Umwongereza yapfuye mu buryo buteye ubwoba ubwo yari avuye mu biruhuko mu Bugereki nyuma yo gushaka kwifatira selfie kuri kajugujugu ibaba ryayo ry’inyuma ricyikaraga riramukata umutwe arapfa.

Bivugwa ko uyu musore w’imyaka 22 yari agarutse avuye mu biruhuko i Mykonos ari kumwe n’inshuti ze eshatu, mu gihe ababyeyi be bari bamukurikiye inyuma mu yindi kajugujugu.

Bikekwa ko yegereye ku ibaba ry’inyuma rya kajugujugu ubwo yari ageze ahitwa i Spata, hafi y’umurwa mukuru w’Ubugereki atazi ko rikizenguruka riramukata.

Ibi byago byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

Umuvugizi w’ibiro by’ububanyi n’amahanga byUbugereki yagize ati: "Dushyigikiye umuryango w’Umwongereza wapfiriye mu Bugereki kandi turi kuvugana n’ubuyobozi bw’agace barimo."

Umunyeshuri witwa Jack Fenton, w’imyaka 22, niwe wishwe n’iri baba ry’iinyuma rya kajugujugu yo mu bwoko bwa Bell 407,ubwo yaryegeraga moteri zigikora saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Abashinzwe iperereza b’Abagereki bavuze ko Fenton yavuye muri kajugujugu ari kumwe n’incuti ze eshatu James Yeabsley w’imyaka 19, Max Savage wahoze ari umunyeshuri muri kaminuza ya Bournemouth, w’imyaka 20 na Jack Stanton Gleaves w’imyaka 20.

Umwe muri aba bakora iperereza yavuze ko nyuma yo kuva muri kajugujugu,Fenton yagarutse nta muherekeza kuri iyi ndege yari ikirimo kwaka yirengagiza umuburo wo guhagarara yahawe.

Ioannis Kandyllis, perezida wa komite y’Ubugereki ishinzwe kugenzura impanuka z’indege yagize ati: ’Abagenzi uko ari bane bamanutse bajyanwa mu cyumba cyihariye bategereje indege yihariye yerekeza i Londres.

Ariko ubwo bari mu cyumba, umwe yasohotse maze asubira kuri kajugujugu yiruka.

Abatangabuhamya twaganiriye bavuze ko yari afite telefoni ku gutwi kandi ko yagendaga yihuta yerekeza ku ndege, yanga kumva abakozi bo ku butaka bamuhamagaraga cyane bati: "Hagarara!," Hagarara! "

’Mu masegonda make impanuka ibabaje yabaye. Byari biteye ubwoba. ’

Iki cyuma cyikaragaga cyane cyakubise umutwe wa Fenton kiwucamo kabiri ubwo yari amaze kuyegera agiye kwifotora.

Umupilote n’abashinzwe umutekano batawe muri yombi bari guhatwa ibibazo.