Print

Niba wifuza urugo rwiza dore imyitwarire iranga umugabo ukwiye kugendera kure

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 27 July 2022 Yasuwe: 1825

1.Umunyabugugu

Umugabo ugira ubugugu aba yikunda cyane ku buryo aba ari nyamwigendaho atanashobora kugerageza kugukunda nk’uko abyikorera.

Ni abagabo bakunda kuba bari kunenga abandi bantu kandi bakabikorana imvugo itiyubashye. Bakunda kuba bavuga ibyo bagezeho, birata imyanya bafite mu kazi ku buryo iyo ubashije gutahura uyu muntu ugirwa inama yo kumuhunga hakiri kare kuko iyo migirire ye iba izakura ibintu bikarushaho kuba bibi.

2.Umugabo w’umubeshyi

Iyi ngingo irasobanutse cyane kuko biragoye ko wabona umuntu ukunda umubeshya cyangwa abeshya abandi.

Ikintu cya mbere ugomba kwikuramo ugitahura uyu mugabo, ni ukwishyiramo ko uzamuhindura akabikira

Urukundo rushingira ku cyizere kandi iyo ubeshywe kigatakara biba bigoye ko byakongera gusubira uko byari biri mbere. Icyiza rero ni ukuzibukira hakiri kare kuko umugayo uba utari kuri wowe.

3.Umugabo w’akarimi karyoshye

Ibi byumvikana nk’ibidasobanutse kuko abenshi bakunda kubwirwa amagambo asize umunyu ariko ukuri gukunze kuba kwihishe inyuma y’aba bantu, ni uko bavuga menshi yijyana ntagire ibikorwa asiga.

Wisanga akenshi utunguwe iyo umwiyambaje uri mu kibazo gikomeye atabasha kugira icyo yagikoraho kandi mu mitoma ye atarahwemaga kukubwira ko uri isi ye nta n’icyo uzamuburana.

Ni byiza rero kugenzura ko amagambo ajyana n’ibikorwa mbere yo kwemera kwirundumurira mu rukundo.

4.Umugabo uguca inyuma

Ku bw’umunezero wawe, umugabo uguca inyuma ukwiye kumwirinda ukanamugendera kure utitaye ku kiguzi cyose byagusaba.

Umugabo uguca inyuma aba akugaragarije ko utamunyura, ni ikimenyetso cy’uko aba ari gushakisha aho yavana ibyo utabasha kumuha kandi ntibiba bisobanuye ko ikibazo ari wowe.

Umugabo nk’uyu kandi aba aguhishuriye ko akunda aka na kariya kandi akagerageza kubiguhisha ku buryo agatotsi kaba kaje mu mibanire yanyu kadashobora kuvugutirwa umuti kubera ko buri uko mutari kumwe byagorana gushyira umutima hamwe ugatuza.