Print

Havutse uwaje kuba umutuzo wange! Mu magambo yuje ubwuzu Tijara yifurije isabukuru nziza umugabo we

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 27 July 2022 Yasuwe: 2503

Tijara abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ari kumwe n’umugabo we maze amushimira ubutwari adahwema kumugaragariza nk’umugabo we ndetse akaba n’umubyeyi w’abana be.

Mu butumwa yanditse yatangiye agira ati" 25/07 Havutse uwaje kuba umutuzo wange".

Tijara yakomeje agira ati"Isabukuru nziza Papa w’abana banjye uwo Imana yahaye ubutwari bwo kuba uwanjye akanyemera uko ndi!Imana yarakoze kukurema,ababyeyi bawe barakoze kukubyara no kukurera! Isabukuru nziza mukunzi".

View this post on Instagram

A post shared by Tijara U Kabendera 🇷🇼🇹🇿 (@dadakabendera_250_255)

Tijara yifurije isabukuru nziza umugabo we nyuma y’iminsi mike asangije abakunzi be inkuru yabo y’urukundo n’uburyo byatangiye.

Tijara avuga ko batangiye imiryango yabo ari inshuti cyane nabo bameze nka musaza na mushiki uko iminsi ishira baza kuba inshuti magara ariko nabyo bisanga bidahagije mu 1995 nibwo batangiye gukundana ndetse no gukumburanda bimwe biranga abantu bakundana.

Mu butumwa akunze gusangiza abamukurikira akunze kugaragaza ko yahiriwe ndetse ko akunda umugabo we cyane.