Print

Abafite imodoka zatwara abagenzi basabwe gutanga umusada mu gukemura ikibazo cy’ingendo I Kigali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 July 2022 Yasuwe: 3282

Bamwe mu bagenzi batega imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali barinubira amasaha bamara bahagaze ku mirongo babuze imodoka. Urwego ngenzuramikorere RURA rukavuga ko iki kibazo rukizi kandi kirimo kwiganwa ubushishozi.

Mu masaha y’umugoroba hirya no hino mu Mujyi wa Kigali aho abagenzi bategerereza imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hasigaye hari imirongo miremire y’abavuye mu kazi bategereje imodoka ziberekeza mu ngo zabo.

Aba bavuga ko bamara igihe kinini bategereje imodoka bigatuma bagera mu ngo zabo amasaha yakuze kubera ubuke bw’imodoka.

Ibi kandi ni nako bimeze mu masaha ya mu gitondo haba muri za gare ndetse no kubyapa bitandukanye, uhasanga umurongo w’abantu benshi babuze imodoka bavuga ko bibagiraho ingaruka zo gukererwa ku murimo.

Kugeza ubu sosiyete eshatu ni zo zemerewe gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali. Hari bamwe mu baturage bavuga ko isoko ryagombye kwaguka cyane ko hari abagaragaza ko bafite ibinyabiziga ariko ntibemererwe gutwara abagenzi. Barasaba ko hakwiye kuba amavugurura azatuma iki kibazo gikemuka.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’urwego ngenzuramikorere RURA, Deo Muvunyi yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko mu Mujyi wa Kigali hari ubuke bw’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange akavuga ko ari ikibazo kirimo kwigwaho kugira ngo gikemuke.

Yavuze ko isoko ry’ubwikorezi rifunguye, ufite kwasiteri yayerekana bakamwereka aho akorera

Sosiyete eshatu zatsindiye isoko ryo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2013 ni isoko ryagombaga kumara imyaka itanu yarangiye muri 2018, kugeza ubu RURA ivuga ko hatanzwe irindi soko hakaba hamaze kwakirwa ubusabe bw’abarenga 25.

IVOMO:RBA

Comments

MUJYANAMA 27 July 2022

Ariko se habuze iki ngo isoko ritanga muri 2017 kugirango 2018 RIZABE RYANGIYE; Abantu barangije amasezerano hanyuma habaho inyongera y’imyaka na none HAFI 5 ; Ubwo uwavuga ko iyo ari RUSWA yaba abeshye. Kuko nta nubwo mutubwiye impamvu. Bibi cyane. None dore icyo bitanze. Bibaye akavuyo, none ngo buri wese azane imodoka ye; URANYUMVIRA. Ariko ishyirahomwe ry’aba consommateur RIBAHE? Non, ibi ni ukudukoreraho UBUFINDO.