Print

Kate Bashabe akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara abyina indirimbo ya Omah Lay

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 27 July 2022 Yasuwe: 1972

Hashize iminsi Kate Bashabe ashyize amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram amugaragaza yishimye arimo abyina indirimo’Soso’ ya Omah Lay iri muzigezweho bituma abantu benshi bibaza ko yaba ari mu rukundo n’uyu musore uherutse gutaramira mu Rwanda cyangwa se akaba ari ukukunda indirimbo ye gusa nta kundi kibyihishe inyuma.

Kate ibi benshi babivuze nyuma y’uko Omah Lay nawe uri mu bahanzi bagezweho kandi bakunzwe cyane afashe ya mashusho ya Kate Bashabe ayashyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze akandikaho ati’Soso fata ububabare bwange", bumwe mu butumwa bukubiye muri iyo ndirimbo.

View this post on Instagram

A post shared by Omah Lay (@omah_lay)

Kate Bashabe wagaragaye yizihiwe cyane ni umwe mu bakobwa bakiri bato hano mu Rwanda batunze agatubutse kandi bigaragarira buri wese bitewe n’ibikorwa bye bitandukanye agenda akora bikagaragara.

Kate yamamaye cyane kuva mu mwaka wa 2010 ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Mtn 2010 ubwiza bwe bukomeza kuganza muri 2012 yegukana ikamba rya Miss Nyarugenge.

Kuva icyo gihe Kate Bashabe yakomeje kumenyekana ahanini nta ruhare yabigizemo cyane ko avuga amagambo make uretse kuba yasangiza abamukurikira amafoto ye n’ibindi.

Uyu mukobwa kandi ni umwe mu bantu bakurikirwa n’abantu benshi dose ko akurikirwa n’abarenga ibihumbi magana atanu ariko we akaba nta muntu numwe akurikira uretse inzu ye y’imideri izwi nka Kabasha Fashion.