Print

Uburusiya bwanenze Ibihugu byo mu burengerazuba kubera Afurika

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 28 July 2022 Yasuwe: 960

Minisiteri ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov, yagaye imigirire y’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ku bijyanye n’akarere ka Afrika. Yabitangaje mu rugendo arimo muri Etiyopiya

Minisitiri Lavrov yatangaje kuri uyu wa gatatu ko Uburusiya bushyigikiye umugambi wa leta ya Etiyopiya wo kugarura umutekano mu gihugu, nogutuma habaho ibiganiro mu gihugu ntawe uhejwe bigamije gushakira umuti ibibazo bikomeye mu gihugu .

Ari mu rugendo i Addis Abeba aho ari kurangiza urugendo yagiriye mu bihugu 4 byo muri Afrika, mu ntumbero yogutuma igihugu cye gishyigikirwa mu gihe gihanganye n’ibihugu by’ibihangange byo mu burengerazuba bw’isi ku bijyanye n’ibitero cyakoze muri Ukraine.

Kubera inyungu n’imigendranire byinshi mu bihugu byo muri Afrika, bifitaniye n’Uburusiya n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, nta ruhande byafashe ku bijyanye na Ukraine.

Icyegera cya minisiteri w’intebe wa Etiyopiya, Demeke Mekonnen, avuga ko igihugu cye gishimishijwe n’uko Uburusiya bugishyigikiye mu mugambi wacyo wo kubahiriza imbibe zacyo.

Leta ya Etiyopiya yashinje abayinenga bo mu mahanga bashaka kwivanga mu bibazo byayo.

Lavrov yerekanye ko Uburusiya bucuditse n’akarere ka Afrika bitandukanye n’uburyo ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’isi bikitwara nk’ibigikoronije