Print

Gutanga icyacumi byarangoraga nkasaba Imana kunguriza"Miss Naomie yasekeje abantu ubwo yashimaga Imana

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 28 July 2022 Yasuwe: 1122

Ibi yabivuze ubwo yari mu materaniro mu Noble Family Church riyoborwa n’umupasiteri umaze kubaka izina Apotre Migone Kabera imbere y’abakristu ashima Imana avuga ko Imana yamufashije mu nshingano nyinshi yari afite zamusabaga amafaranga kuri we atazi aho yari kuyakura ariko akisanga yayabonye.

Miss Naomie avuga ko yari afite umwana yishyiriraga amashuri ariko akaba ashima Imana ko yasoje muri uyu mwaka.

Ati “Nishyuriraga umuntu amafaranga y’ishuri kandi mu byukuri sinzi ahantu nakuraga amafaranga, kuko iyo umuntu ahembwe agira utuntu twinshi, akishyuraaa agasanga asigaranye amafaranga angahe …byuuuuu [akubita akavugirizo agaragaza ko amafaranga ahita ashira].”

Mu magambo yuzuye urwenya Miss Naomie avuga muri icyo gihe gutanga icyacumi cy’Imana byamugoraga cyane akabona n’amafaranga menshi kandi yari kugira icyo amufasha bitwenibyo yabaga akeneye.

Ati “Ariko njyewe nabonaga amafanga, umhuuuu [nabwo abakristu barongera baraseka] nkabwira Imana ngo ‘Mana nawe urabibona ibivamo, amafaranga arashize, agiye he?’…nkabwira Imana nti ‘reka nguheho macye [bongera guseka] ukundi kwezi nzayongeraho noneho nyakube’ muri macye nkiguriza nkabwira Imana nti ‘nguriza amafaranga’.”

Yakomeje avuga ko hari n’irindi jwi ryazaga rigasa nk’aho rimuca intege ku gutanga icya cumi, ati “noneho nkumva umutima urambwiye ngo ‘ese uzi ko aya mafaranga ubona ari akazi Imana yaguhaye ngo ujye ubasha gukemura utubazo twawe?’.”

Muri aya materaniro hagaragayemo ibindi byamamare birimbo Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome Umunyarwenya wavuze ko ibyo bafite byose babikesha Imana kandi ko kuri we mu rusengero umu star ari yesu wenyine, Umuhanzi Rugamba Yves wamenyekanye nka Yverry ukunze kwibanda mu ndirimbo z’urukundo ndetse n’abandi.