Print

Uwahoze ari kapiteni mu ngabo nyuma akaba pasiteri yafunzwe ashinjwa kwiba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 July 2022 Yasuwe: 1285

Uwahoze ari kapiteni w’ingabo nyuma akaba umupasiteri, Michel Julio Effa Effa, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize azira uruhare yagize mu bujura n’iyicarubozo.

Yafatiwe mu mudugudu wa Aka’a Esse, ku birometero bike uvuye i Sangmelima, mu majyepfo ya Kameruni.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, ngo byose byatangijwe n’igitero cyagabwe kuri Jean Sylvain Mvondo, umuyobozi wa gahunda y’ishoramari rusange muri Minisiteri y’ubukungu.

Yatewe mu ijoro ryo ku ya 14-15 Kamena, nyuma y’iminsi mike avuye mu mahanga kwivuza.

Ku ya 26 Kamena, nyuma y’ibyumweru bike agabweho igitero, umwe mu bakekwa yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano.

Iperereza ryatumye Michel Julio atabwa muri yombi,kandi n’umushumba mu rusengero rwa Jean Baptiste wo muri Kameruni, EJBC.

Bivugwa ko yatawe muri yombi afite imbunda 25 zari zihishe mu rusengero rwe.