Print

FC Barcelona yapapuye Chelsea umukinnyi wa kabiri yifuzaga irashaka no kuyisenya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 July 2022 Yasuwe: 1559

Ikipe ya FC Barcelona yatangaje ko yamaze kumvikana na Sevilla ku masezerano yo kugura myugariro Jules Olivier Kounde nyuma y’igihe kinini arambagizwa na Chelsea aiko ikarangara bakayikubita gapapu.

Uyu myugariro ukiri muto byavuzwe mu minsi ishize ko yamaze kumvikana na Chelsea ariko ku munota wa nyuma FC Barcelona ibyijandikamo iramuganiriza none byarangiye imwegukanye.

Amakipe yombi yavuze ko "ategereje ko umukinnyi akora ikizamini cy’ubuzima kandi agasinya amasezerano".

Amakuru ya Sky Sports yo mu icyumweru gishize yavuze ko The Blues yari yizeye kubona uyu myugariro w’imyaka 23 ariko FC Barcelona yaserutse gitore imugura miliyoni 55 z’ama pound.

Ikipe ya Chelsea yasinyishije myugariro wa Napoli Kalidou Koulibaly mu ntangiriro z’uku kwezi ndetse ikagaragaza ubushake bwo kugura myugariro wo hagati wa Manchester City, Nathan Ake, ubu igiye gushakira ahandi ndetse biravugwa ko yifuza Wesley Fofana wa Leicester.

Muri Werurwe, Fofana yongereye amasezerano na Leicester y’imyaka ibiri.Azakomeza kuyikinira kugeza muri 2027.

Chelsea yatakaje Antonio Rudiger na Andreas Christensen bose berekeje muri Espagne,muri Real Madrid na Barcelona.Niyo mpamvu ikeneye undi myugariro umwe wo hagati wo gufatanya na Silva na Koulibaly.

Kounde n’umukinnyi wa kabiri FC Barcelona ipapuye Chelsea kuko mu minsi ishize yayitwaye Raphinha.

Ikibabaje kurusha ibindi nuko iyi kipe ishaka gusenya Chelsea kuko irashaka gutwara kapiteni wayo,Cesar Azpilicueta w’imyaka 32.