Print

Nadia uherutse gutandukana na Kwizera Olivier ari mu rukundo na Jay Pac

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 29 July 2022 Yasuwe: 985

Amakuru ahari avuga ko Nadia na Jay Pac bamaze igihe bakundana ariko bombi bakaba bari barabigize ibanga kuko aribwo bitangiye kumenyekana.

Umwe mu nshuti zabo za hafi waganiriye n’Igihe yahamije aya makuru ati" Bamaze igihe bakundana, ntabwo ari inkuru nshya ahubwo igihari ni uko batangiye kubyerura muri iyi minsi."

Uyu yahishuye ko ubusanzwe Jay Pac na Umutoniwase bari inshuti zisanzwe, ubucuti bwabo buza gukura buvamo urukundo rwatangiye mu mpera z’umwaka ushize.

Rwatangiye gukura ubwo Jay Pac yakoreraga ibiruhuko bye i Kigali. Inshuro nyinshi yakunze kugaragara ahantu hatandukanye ari kumwe na Umutoniwase, ariko batarerura ko bakundana.

Umutoniwase yongeye kuvugwa mu rukundo nyuma y’uko atandukanye n’umukinnyi w’umupira w’amaguru Kwizera Olivier, bari bamaze igihe bakundana nkuko byagiye bigaragara ku imbugankoranyambaga.

Nadia ubwo yabazwaga kubyerekeranye n’urukundo rwe na Kwizera yagize ati "Kwizera ni inshuti yanjye, twatangiye ubucuti ntazi niba anakina umupira, byo nabimenye nyuma. Ibyo gukundana byo ni ubuzima bwite bwanjye."


Nadia yamenyekanye muri Sinema Nyarwanda cyane muri Filime y’uruhuhererekane izwi nk’umuturanyi akinamo ari umuganga.

Uretse kuba uyu mukobwa azwi muri Sinema yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Global Beauty Rwanda yegukanamo ikamba rya Miss Popularity, muri 2022 yitabira irushanwa rya Miss Rwanda icyakora ntiyabona amahirwe yo gukomeza.

Jay Pac uri mu rukundo na Nadia yamenyekanye cyane mu ndirimbo Outside yakoranye na Kivumbi Umugisha yakoranye na Bushali, We move yakoranye na B Threy, Kigalimatic yakoranye na Bull Dogg n’izindi nyinshi.