Print

Yahuye n’uruva gusenya azira kubyarana n’Umwarabu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2022 Yasuwe: 2229

Umukobwa w’imyaka 29 ukomoka mu Ntara ya Siaya muri Kenya ari mu gahinda kenshi nyuma yo kwirukanwa n’umuryango we nyuma yo kuva gushakira ubuzima mu Barabu.

Uyu mudamu ufite agahinda witwa Anna, yavuye muri Kenya yerekeza muri Saudi Arabia gukora akazi ko mu rugo.

Nyuma yo gukora amezi 7, bivugwa ko yasambanijwe na shebuja.

Nyuma yaje kwirukanwa aho yakoraga amaze gutwita.

Nyuma yaje kubyara umwana ufite ishusho y’Abarabu nyuma yo gusubira iwabo.

Umuryango we wahise umwirukana hamwe n’abandi bana be batatu none ubu nta ho kuba afite.

Inkuru ye ibabaje yasangijwe kuri Facebook n’umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu, wasabye abagiraneza kumufasha.

Uyu mukobwa wabyariye iwabo yagiye kwaka icumbi mu buyobozi nyuma y’aho agiye gushaka umwe mubo bafitanye isano nawe akamubura.