Print

Erik Ten Hag niwe wahaye ikipe ya Jumbo Visma amayeri yayifashije gutwara Tour de France 2022

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 July 2022 Yasuwe: 938

Ubwo Erik Ten Hag yageragezaga kwinjiza mu bakinnyi be ba Manchester United ubwo bari mu myiteguro y’umwaka w’imikino muri Australia muri Nyakanga,yanigishaga amayeri umuyobozi w’imikino wa Jumbo Visma uko yatsinda Tour de France.

Nyuma y’imyaka 2 inanirwa gutwara Tour de France kandi ikomeye, ikipe ya Jumbo-Visma yinjiye mu bitabo muri 2022 ihirika Tadej Pogačar wa Team Emirates wari umaze imyaka 2 ayizengereza.

Uyu munya Slovenia yigaragarije isi yose ubwo yatsindaga Primož Roglič na Jumbo-Visma muri Tour de France 2020 atsinda agace ko gusiganwa umuntu ku giti cye ko ku munsi wa 20 kanamuhesheje Tour de France.

Ubwo Vingegaard yakirwaga nk’intwari mu gihugu cye cya Danemark amaze kwegukana Tour de France,Umuyobozi wa Siporo wa Jumbo-Visma,Merijn Zeeman yasobanuye uburyo umuholandi Ten Hag yamuhaye amayeri y’ubwenge yamufashije kuyobora abakinnyi be bagatsinda.

Zeeman yabwiye ikinyamakuru NOS cyo mu Buholandi,yagize ati: "Umuntu wamfashije cyane ni Erik Ten Hag.Umuntu ukomoka muri siporo itandukanye rwose, ariko nashakaga kumwumva: nigute wakoresha amayeri? Ni uwuhe mwihariko wa siporo yawe kuri wowe? Mbere yo gukora gahunda y’umukino, ni iki kiba kibyihishe inyuma? Nagize amahirwe yo kumuvugisha inshuro nyinshi.

Kuba ufite impano zikomeye nka Wout van Aert, Primož Roglič, Jonas Vingegaard na Steven Kruijswijk mu ikipe yawe,ushobora kubakoresha mu mayeri atandukanye.

Uko abatoza beza b’umupira w’amaguru bafite abakinnyi beza bashobora gutsinda imikino,niko dushobora gukora gahunda kuko dufite abayikora neza. "

Nyuma yo kwiga imikinire ya Pogačar, ndetse ikanatega amatwi ikiganiro yavuzemo intege nke ze, iyi kipe yubatse amayeri akomeye yatumye amaherezo itsinda uyu mukinnyi wa UAE Team Emirates ukomeye cyane.

Zeeman yakomeje ati"Guhera muri Mata,twatangiye gutegura Tour de France.Twari twaramaze gusura imihanda irushanwa ryari gucamo.Twari tuzi neza irushanwa.Kandi twari twaramaze kumenya aho Pogačar ari mwiza.

Twari tugishakisha ibindi. Nihe atsindirwa, intege nke ze n’izihe, afite ikipe bwoko ki, dushobora kubatsindira he? Ni gute twabibyaza umusaruro dukoresheje abakinnyi dufite mu irushanwa?.

Ikipe yaje kwemeza ko kuri etape ya 11 na 12 ishobora guteza ibibazo bikomeye. Gahunda? kwataka Pogačar kuri Col du Galibier na Col du Granon dukoresheje Vingegaard na Roglič -[ kuri iki cyiciro bari bakiri mu rutonde rw’abahatana ku rutonde rusange [GC]]-tugasigira Pogačar amahitamo make yo gukurikira ugiye no gukoresha ingufu zidasanzwe arwana n’abakinnyi babiri ba Jumbo-Visma.

Ibyabaye ku gace ka 11 byagaragaje ubuhanga bwa Jumbo-Visma, aho Vingegaard yakoresheje imbaraga nyinshi agera ku gasozi ka Granon asize Pogačar iminota 2 n’amasegonda 51, igihe yananiwe gukuramo mu duce twakurikiyeho twa Tour.

Iyi nama ikomeye yo gukoresha abakinnyi beza afite akataka Pogačar,Zeeman yavuze ko yayigiriwe n’umutoza mushya wa Manchester United,Erik Ten Hag,kandi byamuhesheje intsinzi.