Print

Kiyovu Sports yerekanye ku mugaragaro umutoza wayo mushya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2022 Yasuwe: 917

Ku munsi w’ejo hashize ikipe ya Kiyovu Sports yerekanye ku mugaragaro umutoza wayo mushya Alain-André Landeut uje gusimbura Haringingo Francis Christian wagiye muri Rayon Sports.

Umutoza Alain-André Landeut ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, aje gutoza ikipe ya Kiyovu Sports.

Uyu mugabo w’imyaka 45 ufite impamyabushobozi yo gutoza iri ku rwego rwa UEFA, License A itangwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi, yageze mu Rwanda ngo agirane ibiganiro bya nyuma n’ikipe ya Kiyovu Sports, aho byitezwe ko ayisinyira amasezerano y’imyaka 3 iri mbere ayitoza.

Umubiligi Alain-André Landeut ariko ufitemo amaraso yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatoje ikipe DCMP yo muri icyo gihugu mu 2021, akaba yageze mu Rwanda asanga ikipe ya Kiyovu Sports yaratangiye imyitozo ku wa kabiri w’iki cyumweru, yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mugabo Kiyovu Sports ikaba yaranuhisemo nyuma yo kutabasha kubona Patrick Aussems.

Ni umutoza wa Kane ugeze muri Kiyovu Sports kuva Mvukiyehe Juvenal abaye umuyobozi wayo,nyuma ya:

1.KarekeziOlivier
2.Ndayiragije Etienne
3.Haringingo Francis Christian
4.Alain André Languet