Print

Miss Pamella ahishuye ahantu yahuriye na The Ben bwa Mbere, Igihe bazakorera ubukwe

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 30 July 2022 Yasuwe: 2697

Pamella ibi yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa IInstagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa ubwo yahaga abakunzi amahirwe yo kumubaza ibibazo bifuza nawe akabaha ibisubizo.

Mu bamubajije ibibazo harimo uwamubajije aho yahuriye n’umukunzi we The Ben ku nshuro ya mbere, Pamella mu gusubiza yavuze ko bahuriye mu Gihugu cya Kenya.

Undi wamubajije ikibazo gifite aho gihuriye n’ubuzima bwe bw’urukundo yamubajije igihe ateganyiriza gukora ubukwe ndetse n’uwo bazarushingana.

Pamella mu gusubiza yasubije ko azakara ubukwe mu gihe cya vuba icyakora yirinda kuvuga amatariki n’umwaka kubyerekeranye n’uwo bazarushingana nta gushidikanya yahamije ko ari The Ben maze arenzah n’akamenyetso k’umutima gashimangira urukundo bafitanye.

Pamella yabajijwe ibibazo byinshi cyane gusa abenshi wasangaga nta bibazo bafite ahubwo abenshi bamwibutsaga urwo bamukunda ndetse abandi bagashima imyitwarire ye agaragaza muri rubanda n’abamusabye ko yababera umuvandimwe.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora nubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby’urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.


Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y’indirimbo ‘This is Love’ yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.

Ntibyatinze kuko tariki 17 Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta y’urudashira Miss Pamella amusaba ko yamubera umugore undi nawe yemera atazuyaje.

Kugeza ubu aba bombi ntawuratangaza amatariki y’ubukwe gusa abantu bose bahora biteguye ko igihe cyose hasohota ubutumire bw’ubukwe bwabo nkuko nabo bahamya ko buri mu minsi ya vuba.