Print

Micheal Essien yatumiye mu kirori abakinnyi bose bakinanaga muri Real Madrid haza 2 gusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2022 Yasuwe: 2508

Ikipe itsinda ubusanzwe iba ikeneye ko abakinnyi bayo bagirana ubucuti bukomeye ariko siko byari bimeze mu gihe Jose Mourinho yamaze muri Real Madrid,kuko hari abakinnyi batakundwaga.

Muri 2012, Michael Essien yongeye gutozwa na Mourinho ku nshuro ya kabiri ubwo yerekezaga muri Los Blancos ku ntizanyo ya Chelsea.

Mu gihe yamaze i Santiago Bernabeu, uyu mukinnyi mpuzamahanga wo muri Ghana yateye intambwe ikomeye ubwo yizihizaga isabukuru yimyaka 30.

Essien yatumiye bagenzi be bose bakinanaga muri Real Madrid kwitabira ibirori by’isabukuru ye yari yagize ariko mu bakinnyi bose bakinanaga haje babiri gusa.

Abakinnyi baje ni Ricardo Carvalho na Luka Modric ndetse bifotoje hamwe na Essien, wasaga nk’uwishimiye kuko byibuze hari abaje.

Bitewe n’ubucuti yari afitanye na Essien, umutoza Mourinho watozaga Real Madrid icyo gihe,yavuze ko yababajwe nuko abakinnyi be batifatanyije na mugenzi wabo ndetse ko byabaye ngombwa ko ahumuriza uyu mukinnyi wakinaga hagati.

Mu gitabo ’Jose Mourinho: Up Close and Personal’, Rob Beasley yaranditse ati: "Mourinho yavuze ko Madrid yari ikipe ya politiki ifite impande zitumvikana kandi ambwira inkuru ivuga uko Essien yatumiye bagenzi be ku isabukuru ye y’imyaka 30 ariko bake akaba aribo bitabira.

Yagombaga guhumuriza Essien, avuga ko nta mpamvu yihariye yabiteye kandi ko bitavuze ko abakinnyi batamukundaga ahubwo bari bahangayikishijwe gusa na bo ubwabo kandi ko bari bafite ibindi bintu byiza bakora."

Real Madrid yarangije shampiyona ya 2012/13 nabi,kuko yaje ku mwanya wa kabiri muri La Liga, igera muri kimwe cya kabiri cy’irangiza muri Champions League ndetse itsindirwa ku mukino wa nyuma na mukeba wayo Atletico muri Copa Del Rey.