Print

Umugabo yishe umwana w’imyaka 2 amwitiranyije n’urukwavu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 July 2022 Yasuwe: 2056

Umugabo wo mu ntara ya Cap-Skirring, yo muri Senegal,uri mu kigero cy’imyaka mirongo itatu yishe umwana w’umukobwa w’imyaka 2 usanzwe ari mubyara we amwitiranyije n’urukwavu Kubera ingaruka zibiyobyabwenge yari amaze kunywa.

Uyu mugabo avuga ko yabonye uyu mwana agira ngo n’urukwavu niko kumuhitana.

Uyu mugabo witwa Mamadou Yankhoba Diallo akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana w’imyaka 2 no gutunga ibiyobyabwenge byo kunywa wenyine.

Yagejejwe imbere y’urukiko ku ya 28 Nyakanga 2022, ahamwa n’icyaha aregwa, nyuma asabirwa gukatirwa gufungwa burundu.

Icyakora,ibi byabaye mu 2019. Maïmouna Faye n’umuhungu we, Mamadou Yankhoba Diallo, ufite ibibazo byo mu mutwe bari bakurikiranye porogaramu yo kuri TV.

Uyu musore ngo yabyutse mu buryo butunguranye ajya gufata imiti. Nyuma y’iminota mike,yasubiye mu cyumba, afashe umurambo wa mubyara we w’imyaka ibiri, Absa Mbengue.

Uyu musore yiciye uyu mukobwa w’imyaka 2 mu bwiherero bw’inzu ifatanye n’iy’umuryango wabo. Yatawe muri yombi na polisi,avuga ko yitiranyije uyu mwana n’urukwavu.

Ati “Niciye urukwavu mu musarani, ntabwo nishe umuntu. Icyo gihe ntabwo nari ndwaye, ariko ndemera ko ndwaye indwara zo mu mutwe. Ndahakana ibyo nshinjwa ".

Umushinjacyaha mukuru yasabye ko uyu mugabo ahabwa igifungo cya burundu mu gihe umwunganizi we yasabye ko umukiriya we ataryozwa icyo cyaha kuko afite uburwayi bwo mu mutwe bwamuviriyemo gufungirwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe bya “Kenya” i Ziguinchor.