Perezida wa Repubulika yashyizeho Abaminisitiri bashya, aho Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda naho Eric Rwigamba agirwa Minisitiri w’Ishoramari rya leta.
Dr. Ngabitsinze wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasimbuye Habyarimana Béata wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu mpinduka zakozwe ku wa 15 Werurwe 2021.
Mu zindi mpinduka Perezida Kagame yakoze, Dr. Ildephonse Musafiri yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Yvonne Umulisa agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta.
Musafiri yari asanzwe ari Umuyobozi mukuru wa SPC [Strategy and Policy Council ] mu biro bya Perezida.