Print

Abongerezakazi bahaye igihugu cyabo igikombe mpuzamahanga nyuma y’imyaka 56 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 July 2022 Yasuwe: 1116

U Bwongereza bwegukanye igikombe cy’u Burayi cy’abagore butsinze u Budage ibitego 2-1 nyuma y’iminota 120 bahita bahagarika agahigo kabi iki gihugu cyari gifite mu marushanwa mpuzamahanga kuko kimaze imyaka 56 kitazi uko gisa.

Mu mukino wari ishyiraniro,Ubwongereza bw’abagore bwari imbere y’abafana 87,192,bwashimishije igihugu cyose butwara iki gikombe cy’Uburayi cyaberaga iwabo.

Ubwongereza bwahabwaga amahirwe kubera uko bwitwaye muri rusange,bwagerageje guhindura amateka butsinda Ubudage budasanzwe butsindirwa ku mukino wa nyuma.

Igice cya mbere cyaranzwe no kwigana ku mpande zombi ariko Ubwongereza bubona amahirwe menshi butabyaje umusaruro byatumye kirangira ari 0-0.

Nyuma yo gutangira igice cya kabiri burushwa cyane ndetse bigaragara ko Ubudage bushobora kubona igitego,umutoza Sarina Wiegman yakoze impinduka yinjiza mu kibuga abakobwa 2 bakiri bato barimo Ella Toone na Russo bagerageje guhindura umukino basimbuye Fran Kirby na Ellen White.

Ubwongereza bwabonye igitego ku munota wa 62 gitsinzwe na Ella Toone ku mupira mwiza yahawe na Walsh asiga ba myugariro b’Ubudage aroba umunyezamu.

Ubudage ntibwacitse intege bwahise bwishyura iki gitego ku munota wa 79 gitsinzwe na Magull waciye mu rihumye ba myugariro b’Ubwongereza bigaragaje cyane.

Umukino warangiye ari igitego 1-1 hitabazwa iminota 30 y’inyongera yagoye impande zombi kuko abakinnyi bari bananiwe.

Ubwongereza nibwo bwarangije umukino bwemye kuko ku munota wa 110 w’umukino Chloe Kelly winjiye mu kibuga Beth Mead yatsinze igitego nyuma yo guhanganira mu rubuga rw’amahina n’abakinnyi b’Ubudage akabatanga umupira yaboneje mu rushundura.

Ubwongereza bwaherukaga igikombe mpuzamahanga mu makipe makuru mu mwaka wa 1966 ubwo bwatsindaga Ubudage ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ibitego 4-2.

Ubwongereza bwatsinze ibitego 22 muri Euro 2022, agahigo katarakorwa n’indi kipe mu mikino imwe ya Shampiyona y’ u Burayi (mu bagabo n’abagore).

Bitandatu muri byo byatsinzwe na Beth Mead, wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi nubwo yanganyije na Alexandra Popp w’Ubudage utakinnye umukino wa nyuma kubera imvune.

Uyu kandi niwe wabaye umukino w’irushanwa nyuma yo gufasha ubwongereza no mu bijyanye no kurema ibitego.

Nyuma yo gutwara iki gikombe,Umwamikazi w’Ubwongereza yahaye aba bakobwa ubutumwa bugira buti Intsinzi yanyu irenze kure igikombe mwabonye mugikwiye.

Mwese mwatanze urugero rwiza ruzatera imbaraga abakobwa n’abagore muri iki gihe, ndetse no mu bandi bazavuka.”

Iki nicyo gikombe cya mbere cya Euro Ubwongereza butwaye mu bagore mu gihe Ubudage bufite 8.