Print

M23 yashyizeho umuvugizi wayo wa kabiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 August 2022 Yasuwe: 1465

Umutwe wa M23 watangaje ko washyizeho Umuvugizi wa kabiri wawo uzajya awuvugira mu bya Politiki witwa Lawrence Kanyuka mu gihe na Willy Ngoma azakomeza kuwuvugira ku byerekeye ibya gisirikare.

Mu itangazo uwo mutwe washyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 rivuga ko hashingiwe ku mategeko n’amahame y’uyu mutwe, hafashwe umwanzuro wo gushyiraho Umuvugizi wa kabiri mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere yawo.

Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bukuru bw’amategeko bwa Gisirikare, rigira riti “Yashyize mu mwanya umuvugizi w’umutwe wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.”

Uyu muvugizi mushya wa M23 mu bya Politiki, azajya akorana na Maj Willy Ngoma wari usanzweho nubwo bazajya bavuga ibitandukanye.

Perezida wa M23, Betrand Bisimwa mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Twashyizeho Umuvugizi wa M23 ari we Lawrence Kanyuka. Maj Willy Ngoma azakomeza kuba umuvugizi w’Igisirikare cya M23.”

Umutwe wa M23 umaze iminsi warigaruriye igice kinini cya Rutshuru ndetse n’Umujyi wa Bunagana aho washyizeho ubuyobozi bushya muri aka gace n’mategeko agomba kugenderwaho n’abaturage bo muri uyu Mujyi.