Print

Amafoto: Miss Muheto yakoreye umuganda i Musanze agenera ubufasha imiryango y’abamugariye ku rugamba

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 1 August 2022 Yasuwe: 788

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandata 30 Nyakanga 2022 ku cyumweru cya nyuma cyo gusoza ukwezi.

Igikorwa cya gufasha imwe mu miryango y’abamugariye ku rugamba cyabaye nyuma y’umuganda wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’Akarere ka Musanze,Nyirarugero Dancile hamwe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Janvier Ramuli,Umuyobozi wa Polisi w’Intara y’Amajyaruguru RPC CSP Francis Muheto(Se wa Miss Muheto) ndetse n’abandi.

Ni umuganda wabereye mu Murenge wa Muhoza, Akagali ka Kigombe mu Kaarere ka Musanze.

Miss Muheto nyuma yo kwifatanya n’Abaturage mu gikorwa cyo gukora umuganda yahise yerekeza mu gikorwa cyo gufasha imwe mu miryango y’abamugariye ku rugamba mu Murenge wa Susa mu Kagali ka Ruhegere.

Miss Muheto ubwo yaganiraga n’Inyarwanda yavuze ko yagize umwanya uhagije wo kuganiriza urubyiruko ku byerekeranye n’umushinga we, kugira intego mu buzima ndetse n’ikinyabupfura.

Avuga ko kugirango atoranye imiryango yo gufasha yabifashijwemo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze cyane ko bitari gukunda ko yabafasha bose.

Ati"Ntabwo byakunze ko tubafasha bose.Ni batatu gusa twahisemo aho twabahaye ibiryo n’ibikoresho byo gukoresha mu rugo. Ubuyobozi bw’umudugudu nibwo bwahisemo abo twafasha ariko bufatanyije n’izindi nzego zaho"

Miss Muheto avuga ko ibyo arimo gukora byose bifite aho bihuriye n’umushinga we yatanze muri Miss Rwanda uretse ibyo gufasha abamugariye ku Rugamba biri kuruhande.


Akomeza avuga ko kandi yahereye mu Karere ka Musanze kuko byamworoheye ariko atari ho birangiriye kuko uko azajya ashobozwa azajya akomeza akabikora n’ahandi hatandukanye.

Nyuma y’umuganda umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru RPC CSP Francis Muheto(Se wa Miss Muheto) yaganirije abaturage bari aho.


Comments

1 August 2022

Mes,wakoze igikorwa cyiza cyaane ark ntibyaribikene we ko ibyo watanze ubishyira ku karubanda ndavuga amafoto yibyo watanze.thx