Print

Umukobwa wabiciye bigacika kubera imyambaro yaserukanye mu gitaramo cya Tayc yagize icyo abivugaho

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 1 August 2022 Yasuwe: 3907

Uyu mukobwa amazina ye nyakuri ni Mugabekazi Liliane. Ku mbuga nkoranyambaga azwi nka Lilly Kamy.

Ni umukobwa umurika imideli, ndetse akunda kwifashishwa mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye mu gihugu.

Ari mu yitwa Ina million ya Safi Madiba na Harmonize ndetse na Mamacita ya Uncle Austin na Victor Rukotana.

Imyambarire ye yavuzwe cyane kurusha n’uburyo igitaramo cyabereye muri BK Arena cyagenze, bamwe barayinenga, abandi bati mureke abantu baryoherwe n’ubuzima uko bashaka.

Ubwo yaganiraga n’Igihe yavuze ko yatunguwe cyane n’uburyo abantu bamufashe cyane ko we yumva nta kidasanzwe cyabayeho.

Ati “Urumva hariya umuntu aba agiye kuryoherwa, njye nagiye nitabiriye igitaramo bisanzwe nambaye uko mbyumva, natunguwe no kubona amafoto yanjye acicikana ahantu hose.”

Bamwe mu bagiye batambutsa ubutumwa ku mafoto ya Lily bagaragaje ko batishimiye imyitwarire y’urubyruko rw’iki Gihe rurimo kwangiza umuco ku rundi ruhande ariko abandi nabo bahamya ko buri muntu afiti uburenganzira bwo kubaho mu buzima ashaka kandi bumushimishije.


Comments

pa 1 August 2022

Nibyiza kwambara no kwiyumva uko ushaka ariko ntaburenganzira umuntu aba afite bwo kwangiza umuco no Gutanga isura irebetse ukundi ku banyarwanda kazi.

Ministeri y’Umuco mbona ntacyo igikora kugirango indanga gaciro z’umuco nyarwanda zigumeho Kandi zubahwa na buri wese.

Idahinduye imikorere twazisanga abanyarwanda turi abanyamerika, aba Chinese cg abo mu bindi bihugu tugenderaho. Igihugu cyidafite Identity ntabwo Ari igihugu. Murakoze