Print

Lionel Messi yakoreye Suarez igikorwa kigaragaza ko ari inshuti ye ikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 August 2022 Yasuwe: 1983

Rutahizamu Luis Suarez yahisemo gusubira mu ikipe yamuzamuye yitwa Nacional yo muri Uruguay ndetse agenda mu buryo bwihariye binyuze mu bufasha buhambaye yahawe n’inshuti ye magara Lionel Messi.

Ku cyumweru,uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain yatije Suarez wahoze ari mugenzi we muri Barcelona indege ye ya miliyoni 12 z’ama pound kugira ngo ashobore kujya mu gihugu cye hamwe n’umuryango we mu buryo bwihariye.

Iyi ndege yanditseho Nimero10 ya Messi ku murizo wayo, igaragaraho kandi izina rye hamwe n’iry’abagize umugore we barimo umugore we Antonela hamwe n’abana babo Thiago, Ciro na Mateo ku ngazi zayo.

Uyu mugabo watwaye Ballon d’or inshuro zirindwi na we yigaragaje cyane mu kwerekana ku mugaragaro Suarez aho abafana bari buzuye stade ya Nacional, Gran Parque baje kumureba,

Uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Liverpool yananiwe guhisha amarangamutima ye ubwo Messi baherukana mu biruhuko mu nzu bakodeshaga ama pound 250.000 buri cyumweru ku kirwa cyigenga giherereye Ibiza mu ntangiriro ziyi mpeshyi,yamushimiraga kuba yerekeje muri iyi kipe.

Videwo yashyizwe hanze na Nacional ikanerekanwa mu birori by’amasaha atatu yateguwe mu rwego rwo guha ikaze Suarez, Messi yemeje ko azakurikirana iterambere ry’iyi kipe kuva i Paris.

Messi w’imyaka 35 yagize ati: “Ndashaka kuguhobera cyane kandi nkwifuriza ibyiza muri iki cyiciro gishya cy’umwuga wawe.

Nzi ukuntu ari iby’ingenzi kuri wowe kujya muri Nacional, gusubira mu rugo no mu gihugu cyawe nyuma yigihe kinini cyane, kugirango witegure igikombe cyisi kiri hafi.

Ubu ngiye gukurikira Nacional ndi hano.

Urabizi ko ngukunda cyane kandi nagukorera buri kimwe. Nkwifurije ibyiza byose kandi nizeye ko nzakubona vuba."

Iyi ndege uyu mukinnyi mpuzamahanga wa Uruguay yayigiyemo ari hamwe n’umugore we Sofia Balbi hamwe n’abana babo batatu Delfina, Benjamin na Lautaro, yakozwe na sosiyete yo muri Argentine kandi n’iya Messi n’umuryango we.

Ifite igikoni cyayo, ubwiherero bubiri n’intebe z’abantu 16. Intebe zishobora kandi kuramburwa zikavamo ibitanda umunani.