Print

Chelsea yazanye imbaraga ku isoko ishaka abakinnyi bane bakomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 August 2022 Yasuwe: 1855

Ikipe ya Chelsea yatangiye guhiga hasi hejuru ishaka abakinnyi bashya aho yatangiye kureshya abakinnyi 3 barimo 2 bafite aho bahuriye n’ikipe ya Manchester City zihanganye muri Premier League.

Chelsea irashaka umukinnyi ukina hagati wa FC Barcelona, Umuholandi Frenkie de Jong w’imyaka 25,nubwo we yavuze ko atifuza kuva Nou Camp cyane ko mu minsi ishize yifujwe na Manchester United ndetse imutangaho akayabo ka miliyoni 85 z’amapawundi ariko arayihakanira.

De Jong bivugwa ko yifuza kuguma muri FC Barcelona ariko ngo kuko ishaka kumurekura yifuza kwerekeza mu ikipe izakina UEFA Champions League umwaka utaha.

Indi kipe yavugwaga muri dosiye ya De Jong ni Manchester City ariko yo nta mbaraga iri gushyiramo ariyo mpamvu Chelsea ishobora kumwegukana.

Ikindi kandi,Chelsea irashaka kwihimura kuri FC Barcelona yayitwaye umukinnyi yari yamaze kwemera kugura, Raphinha wa Leeds ndetse inayipapura myugariro Jules Kounde nawe bari bamaze kumvikana.

FC Barcelona yo muri Espagne ngo nibura De Jong izahita ijya ku isoko gushaka umukinyi wo hagati wa Manchester City, umunya-Portugal Bernardo Silva w’imyaka 27.

Umutoza wa Barcelona Xavi avuga ko atazi niba De Jong, usanzwe anifuzwa cyane na Manchester United, azaguma muri iyi kipe ikomeye muri Espagne muri iyi mpeshyi.

Chelsea irimo kugerageza gushaka umukinnyi w’inyuma wa Leicester City umufaransa Wesley Fofana w’imyaka 21,hamwe n’umuholandi ukina inyuma witwa Denzel Dumfries w’imyaka 26 usanzwe akinira Inter Milan. (Athletic).

Chelsea nayo yemeye guha Real Madrid yo muri Espagne rutahizamu w’umudage Timo Werner w’imyaka 26.

Umunyamakuru w’ikirangirire mu gutangaza ibyo guhindura amakipe kw’abakinnyi bikaba impamo,amaze gutangaza ko Chelsea ishaka kwijandika mu rugamba rwo gushaka umukinnyi w’inyuma Marc Cucurella wifuzwa cyane na Manchester City.

Iyi kipe ngo yamaze gutangira ibiganiro uyu munsi na Brighton ndetse irashaka guhigika City yari yatanze miliyoni 40 z’amapawundi bakazanga.