Print

Oprah yagiriye inama itangaje abateshwa umutwe n’urukundo

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 1 August 2022 Yasuwe: 2137

Oprah watandukanye na Katauti bamaze no kubyarana umwana, avuga ko muri iki kinyejana abantu benshi bateshwa umutwe n’urukundo ariko na none ngo ntabwo aba ari amahirwe yabo.

Abagira inama yo kubivamo ahubwo bakayoboka imirima bagahinga ubundi bazamushimira nyuma.

Ati “urukundo ni byanga, gerageza guhinga muvandimwe wanjye… uzanshimira nyuma.”

Ubu butumwa yatanze yifashishije urukuta rwe rwa Instagram bwakiriwe mu buryo bunyuranye hari abamubajije imirima amaze guhinga cyane ko ari umwe mu bantu babihiwe n’urukundo, ni mu gihe hari n’uwavuze ko yagerageje byose bikanga.

Irene Uwoya ni urugero rwiza rw’umuntu utarahiriwe n’urukundo kuko muri 2008 yashakanye na Katauti batandukana muri 2013, 2017 yashakanye na Dogo Janja batandukana muri 2018.