Print

RDC: Abari bagiye kwamagana MONUSCO muri Beni bahuye n’uruva gusenya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 August 2022 Yasuwe: 5887

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, abaturage bongeye gukora imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za ONU mu mujyi wa Beni, mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Imyigaragambyo yaganaga ku kicaro cya Monusco. Ariko abapolisi ba Kongo babarashemo ibyuka biryana mu maso karahava.

Abasirikare ba leta ya Kongo nabo barashe amasasu mu kirere, bityo abaje mu myigaragambyo bakwira imishwaro.

Iyi nkuru dukesha ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa ivuga ko abashinzwe umutekano ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bashinze amahema imbere y’ikigo cya Monusco kugirango bahakambike kandi baharengere. Abasilikare ba Monusco nabo bafunze irembo ryabo n’ibimodoka binini by’intambara bitamenwa n’amasasu.

Umwe mu bayobozi b’impirimbanyi za demokarasi n’uburenganzira bwa muntu witwa Loswire Shabani yatangaje ko abaturage bazakomeza kwigaragambya kugera igihe Monusco, yise ba mukerarugendo, ibaviriye mu gihugu.

Kuri iki cyumweru,ingabo za MONUSCO zarashe abanyekongo ku mupaka wa Kasindi muri Kivu ya ruguru uhuza DRC na Uganda.

Abantu babiri barishwe abandi bagera kuri 15 barakomereka ubwo izo ngabo zinjiraga ku ngufu zirasa, zivuye mu biruhuko muri Uganda.

Itangazo ry’ibiro by’umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, rivuga ko "arakajwe" n’ibyabaye, kandi ko ashyigikiye “gufunga abasirikare bakoze ibi no gutangiza iperereza ako kanya”.

Bintou Keita, ukuriye ubutumwa bwa ONU bwo kugarura amahoro muri RDC, yatangaje ko ibyakozwe n’abo basirikare “bidafite impamvu ibisobanura”.

Keita yemeza ko bamwe mu babikoze bafashwe bagafungwa kandi iperereza ryatangiye.


Comments

citoyen 2 August 2022

Harya izo Minuar za Congo (Monusco) ngo zari ziviriye mu biruhuko??? Ariko se aba baje gushwana bate ko duheruka bafatanye urunana mu kurwanya M23? Kugabana amabuye byajemo ingaru?!