Print

Abasirikare ba MONUSCO barashe abanyecongo bamenyekanye igihugu bakomokamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2022 Yasuwe: 859

Ababungabunga amahoro batawe muri yombi ku cyumweru kubera kurasa bakica abantu babiri mu mujyi wa Kasindi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo uri ku mupaka na Uganda ni Abanyatanzania, nkuko umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri ONU (UN) yabibwiye BBC.

ONU yamaganye bikomeye iryo raswa ry’abo baturage, ryanakomerekeyemo abantu 15.

Mu cyumweru gishize, abantu batari munsi ya 20 bapfiriye mu myigaragambyo irimo urugomo yo kwamagana abasirikare ba ONU babungabunga amahoro muri DR Congo, bari mu butumwa buzwi nka MONUSCO.

Abanyecongo benshi bashinja MONUSCO kunanirwa kubarinda ibitero by’imitwe y’inyeshyamba.

Nubwo iryo raswa ry’abaturage ryo ku cyumweru rizarushaho guhindanya (kwanduza) isura ya MONUSCO, abanyamakuru bavuga ko igisirikare cya Congo na cyo kinengwa kubera kunanirwa kugarura umutekano muri ako karere, gakoreramo imitwe yitwaje intwaro ibarirwa muri za mirongo.

BBC