Print

Abagore 2 bafashwe bagiye kwinjiza ibiyobyabwenge muri Rwandair

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2022 Yasuwe: 837

Ku itariki ya 25 Nyakanga, abagore babiri bafashwe bagiye kwinjiza ibiyobyabwenge mu ndege ya RwandAir, yari igiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu inyuze i Kigali.

Abagore bafashwe barimo Ebhodaghei Gloria Osenemeshen wasanganywe ibiyobyabwenge mu isakwa ryakorewe abagenzi mbere y’uko berekeza mu Rwanda bavuye muri Nigeria, uyu mugore akaba yari yerekeje i Dubai ariko agomba kunyura i Kigali, aho yagombaga gutwarwa na RwandAir.

Uyu mugore yafatanywe udusashi turimo miligarama 225 za Tramadol yari yahishe mu ifu y’ubugari yari afite nk’umuzigo warimo n’ibindi biribwa, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Gistmania.

Mu kubazwa, uyu mugore yavuze ko igikapu cyasanzwemo ibiyobyabwenge yagihawe n’umuntu wari wamucumbikiye, akaba ari nawe wamusabye kugeza icyo gikapu ku wundi muntu yari busange i Dubai.

Kuri uwo munsi kandi hafashwe Emebradu Previous Rachael wari ufite urumogi rungana na 1.8kg mu mizigo ye, na we akaba yariteguraga gukoresha RwandAir ajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ariko akanyura i Kigali.

Mu kwiregura, uyu mugore ufite umwana umwe yavuze ko asanzwe acuruza imyenda y’imbere y’abagabo, agashimangira ko yari agiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kugira ngo yagure ubucuruzi bwe.

Nyuma ngo nibwo uwahoze ari umukunzi we utuye i Dubai yaje kumusaba kumuzanira igikapu cyarimo ibiyobyabwenge, akabivanga n’ibiribwa.

Kugira ngo ibiyobyabwenge bive mu mirima bigere ku masoko mpuzamahanga bicuruzwaho, ni inzira ndende kandi igoranye cyane, kuko ibibuga by’indege bikomeye ku Isi ndetse n’ibigo bitwara abantu mu ndege, biba byarashyizeho uburyo bwo kugenzura ibiyobyabwenge kugira ngo bikumirwe.

Amwe mu masoko akomeye aba ari kure cyane y’aho ibyo biyobyabwenge bikomoka, ugasanga kugira ngo bizayagereho bisaba urugendo rushobora kwambukiranya ibihugu byinshi n’inyanja ngari, ari nako birushaho kugorana.

Nk’urugero, ikiyobyabwenge cya Cocaine cyonyine, cyakoreshwaga n’abarenga miliyoni 16 hagati ya 2007 na 2008, gifite isoko rya miliyari 88$ ku migabane ibiri gusa, ari yo u Burayi na Amerika ya Ruguru.

Cocaine ni ubwoko bumwe gusa bw’ikiyobyabwenge, kuko hari ibindi nka Heroine, urumogi n’ibindi byinshi binyuzwa mu ndege kugira ngo bive mu mirima bigezwe ku masoko yo hanze.

Muri Afurika, ubu bucuruzi naho burahari, ndetse buri kwaguka cyane kuko ari hamwe mu hantu usanga ibibuga by’indege bidafite ingamba zikomeye n’ikoranabuhanga rihambaye ryo gutahura ibiyobyabwenge.

Nko muri Nigeria, cyane cyane mu bice by’amajyaruguru y’igihugu ahakunze kubarizwa imitwe y’iterabwoba, ubuhinzi bw’ibiyobyabwenge bumaze gufata indi ntera, kandi ibyo biba bigomba kugezwa ku masoko mpuzamahanga kugira ngo bicuruzwe.

Icyakora Leta imaze iminsi ishyira imbaraga mu guhangana nabyo ndetse birimo gutanga umusaruro, kuko ibiro bishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri icyo gihugu, NDLEA, bimaze iminsi mu bikorwa byo guhashya ubwo bucuruzi.

IGIHE