Print

Kenya: Umukandida ku mwanya wa Perezida yafashwe imyanya y’ibanga n’umurwanashyaka we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2022 Yasuwe: 1488

Umukandida ku mwanya wa perezida muri Kenya, Porofeseri George Wajackoyah, yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cyo kwiyamamaza kwe ubwo umugore wari witabiriye iki gikorwa yamufataga igitsina.

Nkuko amashusho magufi cyane yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza,uyu mugore yacunze uyu mukandida ari kuvuga ijambo aba ashatse gufata igitsina cye undi yigira inyuma gato.

Ibitangazamakuru byo muri Kenya biravuga ko ibi byabaye mu gihe uyu mukandida ku mwanya wa perezida wa Kenya yari akikijwe n’abantu ubwo yiyamamarizaga inyuma y’imodoka.

Uyu mukandida ku mwanya wa perezida yasobanuraga imigabo n’imigambi ye,mbere yuko uyu mugore wari muri rubanda agerageje kumufata ibice by’ibanga bituma ashaka icyo akora.

Uyu muyobozi w’ishyaka rya Roots yasubiye inyuma gake, uyu mugore ahita akuraho ikiganza.

Wajackoyah yavuze cyane ati: "Usinishike hivyo bishatse kuvuga ngo Winkoraho gutyo".

Uyu munyapolitiki yasetse nyuma y’amasegonda make uyu mugore arekuye igitsina cye.

Yahise abwira abantu aseka ati"Uyu nguyu yamfashe imyanya y’ibanga."

Uyu mwgabo w’imyaka 63, wize amategeko,n’umwe mu bakandida 4 bakunzwe cyane bahatanira kuyobora Kenya mu matora yo ku ya 9 Kanama.

Uyu ahanganye n’abakomeye barimo Raila Odinga uhabwa amahirwe angana na 43% yo gutsinda na William Ruto uhabwa 39%.

Uyu George Wajackoyah wakuze aba ku muhanda ndetse agakora akazi ko gucukura imva mu Bwongereza,yavuze ko natsinda azemerera abaturage guhinga no gukoresha urumogi ndetse yongeraho ko bazajya bagurisha uburozi n’ibindi.

Reba amashusho hano: https://twitter.com/AtCheckmate/status/1553072062096367616?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1553072062096367616%7Ctwgr%5E%7Ctwcon%5Es1_&ref_url=https%3A%2F%2Fwww.afrikmag.com%2Fkenya-une-femme-attrape-la-partie-intime-dun-candidat-presidentiel-pendant-sa-campagne-video%2F