Print

Umugore w’Umunya-Nigeria wishwe n’Umutaliyani arasaba ubutabera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2022 Yasuwe: 1023

Umugore w’umucuruzi ukomoka muri Nigeria wacururizaga mu muhanda wiciwe mu Butaliyani yabwiye BBC ko arimo gushaka ubutabera nyuma y’"urupfu rubabaje" rwe.

Aliku Ogorchukwu, wari ufite imyaka 39, amakuru avuga ko ku wa gatanu yari arimo acuruza ibitambaro by’isuku yo mu zuru (mouchoirs) mu mujyi ukora ku nyanja wa Civitanova Marche, ubwo yirukankanwaga agakubitwa kugeza apfuye.

Umutaliyani w’umugabo w’imyaka 32 yatawe muri yombi acyekwaho ubwicanyi n’ubujura.

Videwo yo ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umugabo ari hejuru ya Ogorchukwu, amukubita ingumi akoresheje ibiganza birimo ubusa.

Nta muntu n’umwe mu babonye icyo gitero kirimo kuba ku manywa y’ihangu wagaragaye atabara.

Charity Oriachi, umugore wa Ogorchukwu, yabwiye ikiganiro Focus on Africa cya BBC cyo kuri radio ati: "Ibi ni ubwoko bw’ubunyamaswa ntazi".

Oriachi yavuze ko yabonye ubufasha bwo gutuma yakira iby’urupfu rw’umugabo we ariko ko arambiwe "amagambo". Yashimangiye ko ubu ikimushishikaje gusa ari ubutabera.

Yavuze ko umuryango we wari umaze igihe kirekire uba mu Butaliyani, avuga ko umugabo we nta na rimwe yari yarigeze agira uwo asagarira.

Iyicwa rye ryateje uburakari bwinshi mu bahatuye, barimo n’Abanya-Nigeria, biraye mu mihanda mu mpera y’icyumweru gishize, bakaba barimo no guteganya gukora indi myigaragambyo vuba aha.

Leta ya Nigeria yasabye abategetsi b’Ubutaliyani kugeza mu butabera byihuse "uwakoze iki gikorwa cy’ubugome ndengakamere".

Ucyekwa ntiyarekuwe

Ucyekwa - umuzungu w’umugabo watangajwe ko yitwa Filippo Claudio Giuseppe Ferlazzo - yategetswe kuguma muri gereza mu gihe iperereza rikomeje.

Umwunganizi we mu mategeko yabwiye ibitangazamakuru ko uyu ucyekwa yavuze ko ababajwe kandi asaba imbabazi kubera ibyabaye, ndetse ko "nta kintu cy’ivanguramoko" cyari kibirimo.

Umupolisi ukora iperereza yavuze ko Ogorchukwu yagabweho igitero nyuma yuko uyu mucuruzi "atitirije" asaba uwo ucyekwa hamwe n’umukunzi we amafaranga macyeya basaguye.

Umukunzi w’ucyekwa, watangajwe ko yitwa Elena D, yabwiye ikinyamakuru Corriere della Sera cyo mu Butaliyani ko Ogorchukwu yari yamukoze ku kuboko, ariko ko ibyo nta cyo byaribimutwaye.

Ubu Oriachi arasaba kubona "amaso ku maso" uwo ucyekwa, kugira ngo asobanukirwe impamvu yamwiciye umugabo, nkuko umunyamategeko w’uyu muryango yabibwiye ibiro ntaramakuru Associated Press.